skol
fortebet

Gakwaya yatangaje impamvu bisubiyeho bakemera gukina igikombe cya Ndi Umunyarwanda

Yanditswe: Tuesday 03, Oct 2017

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yatangaje ko impamvu yatumye bisubiraho ari uko gahunda ya Ndi umunyarwanda ari igikorwa cya buri wese ndetse avuga ko hari ibisabwa ikipe itari ifite nk’abakinnyi bari mu mvune ndetse n’umubare w’abasigaye bakaba badahagije kugira ngo bitabire irushanwa.
Uyu muyobozi yavuze ko ku kibazo cy’abakinnyi bari bafite ndetse ari nacyo cyari kibahangayikishije, FERWAFA yabemereye gukinisha n’abatarabona ibyangombwa bityo umubare (...)

Sponsored Ad

Umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yatangaje ko impamvu yatumye bisubiraho ari uko gahunda ya Ndi umunyarwanda ari igikorwa cya buri wese ndetse avuga ko hari ibisabwa ikipe itari ifite nk’abakinnyi bari mu mvune ndetse n’umubare w’abasigaye bakaba badahagije kugira ngo bitabire irushanwa.


Uyu muyobozi yavuze ko ku kibazo cy’abakinnyi bari bafite ndetse ari nacyo cyari kibahangayikishije, FERWAFA yabemereye gukinisha n’abatarabona ibyangombwa bityo umubare w’abakinnyi bifuza uhita uboneka.

Yagize ati “Impamvu nyamukuru yari yatumye dufata icyemezo cyo kutitabira iri rushanwa ni uko hari ibyo tutari twujuje birimo abakinnyi bari bafite imvune twifuzaga ko baruhuka,murabizi twagize preseason ikomeye kandi ndende niyo mpamvu twifuzaga ko abakinnyi bacu baruhuka kandi twifuzaga ko bagarura imbaraga cyane ko dufite imikino ikomeye mu ntangiriro za shampiyona.Icyo twaganiriye na FERWAFA ni uko abakinnyi twatanze ku rutonde batarabona ibyangombwa baziba icyuho cy’abavunitse n’abafite ibibazo bitandukanye barabyemera,niyo mpamvu twemeye kwitabira iri rushanwa.”

Ikipe ya Rayon Sports igomba gukina ku munsi w’ejo aho izacakirana na Police FC ku I saa kumi n’ebyiri aho ikipe izakomeza izahura ku mukino wa nyuma n’izaba yarokotse hagati ya APR FC na AS Kigali bo bazakina saa cyenda.

Mu bakinnyi ikipe ya Rayon Sports izakoresha batarabona ibyangombwa harimo Ismaila Diarra wabafashije gutwara igikombe cya Super Cup ubwo yatsindaga igitego kimwe muri 2 -0 iyi kipe yatsinze APR FC.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa