skol
fortebet

Gakwaya yatangiye guteza akavuyo muri Komite nshya ya Rayon Sports atarimo

Yanditswe: Thursday 09, Nov 2017

Sponsored Ad

• Gakwaya yatangiye guteza umwuka mubi mu banyamuryango ba Rayon Sports
• Gakwaya yasohoye Organigramme ya Rayon Sports yitekerereje ubwe
• Gakwaya ntabwo yatowe muri komite nshya ya Rayon Sports

Sponsored Ad

Uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’ikipe ya Rayon Sports Gakwaya Olivier yateje akavuyo muri komite nshyashya ubwo yasohoraga itangazo ryerekana uburyo inzego z’ubuyobozi bwa Rayon Sports zimeze(Organigramme),ibintu byamaganiwe kure n’umunyamabanga mushya w’iyi kipe.

Nkuko umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports uherutse gutorwa Kingi Bernard yabitangarije Radio Authentic yahakanye itangazo ryasohowe n’uyu mugabo ndetse yemeza ko inteko rusange ariyo ishyiraho komite na organigramme ko ibyakozwe na Gakwaya ari amarangamutima ye.

Yagize ati “ Habayeho inama y’inteko rusange yagombaga kwemeza inzego za Rayon Sports ndetse ikanemeza n’abagize komite ndetse n’imiterere yayo aho muri iyo hafashwe umwanzuro w’uko hariho inzego 2 nkuru aho iya mbere ari inteko rusange igakurikirwa n’inama y’ubuyobozi igizwe na Perezida Muvunyi na visi perezida Gacinya hakaza na Jean Paul ariwe tresorier.Ibi byashyizweho mu rwego rwo gushyira ibintu mu muco kuko kera hari inzego nyinshi zitakoraga neza.Nanjye byarantangaje kumva ngo hari ubundi buryo bw’imiyoborere bwashyizweho kandi tuzi ibyo inteko rusange yemeje gusa ibyakozwe na Gakwaya ni ibyifuzo gusa.”

Uyu Kingi Bernard yavuze ko ibyo Gakwaya yakoze ari ibyifuzo kuko hari ibyemejwe n’inama y’inteko rusange kandi bitazahinduka ndetse yemeza ko abakunzi ba rayon Sports badakwiye gukurikirana ibintu bidafite agaciro byakozwe n’umuntu runaka kuko ibyagakwiye guhabwa agaciro ari ibyemejwe n’inteko rusange.

Gakwaya ntiyishimiye kutagaragara muri komite nshya ya Rayon Sports aho atangiye guteza umwuka mubi mu buyobozi ndetse n’abanyamuryango ba Rayon Sports

Gakwaya yakoze Organigramme yitekerereje ku giti cye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa