skol
fortebet

Gareth Bale yahishuye ikintu benshi batari bazi ku mubano mubi yagiranye na Zinedine Zidane

Yanditswe: Wednesday 06, Feb 2019

Sponsored Ad

Rutahizamu wa Real Madrid,Gareth Bale yavuze ko kuva ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League kugeza ubu ataravugana n’uwahoze ari umutoza we Zinedine Zidane batabanye neza mu mwaka w’imikino ushize.

Sponsored Ad

Gareth Bale yavuze ko aheruka amakuru ya Zidane ku mukino wa nyuma wa UEFA Champions League baheruka gutsindamo Liverpool ibitego 3-1 muri Gicurasi umwaka ushize,ndetse ngo nta na nimero ye ya telefoni afite.

Bale winjiye mu kibuga asimbuye kuri uyu mukino agakora impinduka agatsinda ibitego 2 wenyine birimo n’icyo yatsinze yikaraze mu kirere,yavuze ko nta mubano mubi yagiranye na Zidane ariko batarongera kuvugana nyuma y’amagambo yamubwiye agiye kwinjira mu kibuga kuri uyu mukino wa nyuma.

Yagize ati “Ntiyigeze agira icyo ambwira ku gitego cyiza natsinze.Sindavugana nawe kuva ubwo.Umubano wacu ntiwari mubi gusa ntitwari dufitanye ubucuti buhambaye.Byari ibintu bisanzwe nkuko abanyamwuga babana.”

Bale ntiyigeze yishimira uko Zidane yamwicaje ku ntebe y’abasimbura akamusimbuza Isco ndetse bivugwa ko mu mpamvu zatumye uyu mutoza w’Umufaransa asezera muri Real Madrid ari uko yasabye ko uyu Bale yagurishwa Perez akamutera utwatsi.

Bale yicajwe kenshi ku ntebe y’abasimbura na Zidane mu mikino ya nyuma y’umwaka w’imikino ushize kandi ariwe wari uhagaze neza kurusha abandi bakinnyi ba Real Madrid aho yabigaragaje ku mukino wa nyuma I Kiev ubwo yatsindaga ibitego 2 muri 3 batsinze.



Bale yavuze ko ataravugana na Zidane nyuma ya Gicurasi umwaka ushize

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa