skol
fortebet

Gasogi United niyo yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri cyongerewe agaciro mu mafaranga

Yanditswe: Saturday 27, Jul 2019

Sponsored Ad

Gasogi United ikunzwe cyane kubera ahanini nyirayo Kakooza Nkuriza Charles uzwi nka KNC uryoshya ruhago cyane, yegukanye igikombe cy’iciro cya kabiri na miliyoni 3 z’amafaranga nyuma yo gutsindira ku mukino wa nyuma Heroes kuri Penaliti 4-2, mu gihe umwanya wa 3 wegukanwe na Etoile de l’Est yatsinze Sorwathé ibitego 3-0.

Sponsored Ad

Gasogi United yaherukaga gusezerera Sorwathe muri ½ iyitsinze ibitego 2-1 mu mikino yombi,yakoze ibyo yasabwaga inatwara igikombe cy’icyiciro cya kabiri itsinze Heroes FC kuri penaliti 3-2 nyuma y’aho iminota 90 yarangiye ari igitego 1-1.

Gasogi united niyo yafunguye amazamu ku munota wa 08 ku gitego cyatsinzwe na Dusenge Bertin nyuma cyishyurwa na Nyarugabo Moise ku munota wa 64 bituma amakipe atera za penaliti.Gasogi United yahawe miliyoni 3 FRW mu gihe mu myaka ishize ikipe yatwaraga igikombe cya D2 yahabwaga miliyoni.

Gasogi United yari imaze imyaka2 mu cyiciro cya kabiri,yari yihaye intego yo kuzamuka mu cyiciro cya mbere uyu mwaka,ibigeraho yo na Heroes FC itarahamywa ko izagikina kuko biri kuvugwa ko ishobora kwivanamo kubera amikoro.



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa