Kigali

Gasogi United yambuye icyubahiro Rayon Sports ifatwa nk’ubukombe mu Rwanda

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 October 2019 Yasuwe: 5270

Mu mukino wayo wa mbere mu cyiciro cya mbere mu Rwanda,Gasogi United yeretse Rayon Sports yatwaye igikombe giheruka cya shampiyona ko ifite byinshi byo gukora muri uyu mwaka w’imikino nyuma yo kuyitesha amanota 3 yaje yizeye cyane.

Nyuma y’amagambo menshi ya Kakoza Nkuriza Charles nyiri Gasogi United wavuze ko Rayon Sports irembye ndetse azayiha isomo rya ruhago,birangiye abashije kunganya nayo 0-0 mu mukino w’umunsi wa mbere wa shampiyona wabereye kuri Stade Amahoro I Remera.

Rayon Sports idahagaze neza,yahushije uburyo bwinshi bwagombaga kuyihesha amanota 3 muri uyu mukino,biturutse ahanini kuri rutahizamu wayo Sarpong Micheal igenderaho.

Rayon Sports yabonye penaliti ku munota wa 17 ku ikosa ryakorewe Sarpong nyuma yo gucenga ba myugariro ba Gasogi United bakamutegera mu rubuga rw’amahina.Uyu munya Ghana yateye nabi iyi penaliti umunyezamu Cyuzuzo Gael awufata neza bitamugoye.

Ikipe ya Gasogi united yerekanye ko ikomeye cyane binyuze ku bakinnyi bayo barimo Kazindu Bahatu Guy, Herron Berrian, Manasseh Mutatu bagoye cyane Rayon Sports.

Rayon Sports yari ku rwego rwo hasi,yahushije uburyo bwinshi imbere y’izamu aho Sarpong yahushije uburyo bugera kuri 4 asigaranye n’izamu ryonyine.

Rayon Sports yatakaje ibikombe bitatu yahataniye mu mikino yo kwitegura iyi shampiyona,yananiwe gutsinda umukino wayo wa mbere wa shampiyona yari yitezweho na benshi mu bafana bayo.

Kuwa kabiri igomba guhura na AS Kigali yaraye inganyije na APR FC igitego 1-1 mu mukino w’umunsi wa kabiri.

Uko imikino yo kuri uyu wa Gatandatu yagenze:

Gasogi United 0-0 Rayon Sports
Etincelles 2-1 Kiyovu Sports,
Bugesera FC 2-0 Heroes FC,
Mukura VS 1-1 Espoir FC.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble kanyandekwe jean Bosco

    Rayon sport nta pressure ifite mugende gake

    1 week ago

Inzindi nkuru

Lionel Messi yashyikirijwe urukweto rwa zahabu rwa 6 nyuma yo guca agahigo...

Lionel Messi, Kapiteni w’ikipe ya FC Barcelona yo muri Espagne,...
16 October 2019 Yasuwe: 557 0

Eden Hazard yahaye ubutumwa bukomeye abafana ba Real Madrid bamaze iminsi...

Rutahizamu mushya wa Real Madrid,Eden Hazard yabwiye abafana b’iyi kipe...
16 October 2019 Yasuwe: 2169 0

Rutanga Eric ari gushakisha umwana wafotowe yambaye umupira ucitse uriho...

Kapiteni wa Rayon Sports,Rutanga Eric arifuza guhura n’umwana wagaragaye ku...
16 October 2019 Yasuwe: 4457 0

Umutoza uhabwa amahirwe menshi yo gutoza ikipe ya Manchester United...

Nta muntu ukurikira umupira utabona ko umutoza wa Manchester United witwa...
16 October 2019 Yasuwe: 4040 0

Real Madrid yiyemeje gutanga akayabo na James Rodriguez kugira ngo ihaze...

Ikipe ya Real Madrid itarabasha kwiyubaka ku rwego umutoza wayo Zinedine...
16 October 2019 Yasuwe: 2982 0

Umunyarwanda Hitimana agiye guhagarikwa kubera Imiti imwongerera imbaraga...

Umunyarwanda Hitimana Noël usiganwa ku maguru ku ntera ndende, agiye...
15 October 2019 Yasuwe: 1944 0