Kigali

Gasogi United yasinyishije umutoza w’igihangange ukomoka muri RDC

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 30 July 2019 Yasuwe: 4402

Ikipe ya Gasogi united iherutse kwegukana igikombe cya shampiyona y’icyiciro cya kabiri mu Rwanda,yamaze gusinyisha umutoza Guy Bukassa watozaga AS Nyuki yo muri RDC ndetse akaba n’umutoza wungirije w’ikipe y’igihugu ya RDC U23 kugira ngo ayibere umutoza mukuru.

Uyu mutoza wafashije ikipe ya AS Nyuki kurangiza ku mwanya wa 8 muri shampiyona ya RD Congo Linafoot 2018-2019,yasezeye ku buyobozi bw’iyi kipe arangije ahita aza mu Rwanda gusinyira Gasogi united iherutse kuzamuka mu cyiciro cya mbere.

Umuyobozi wa Gasogi United,Kakoza Nkuriza Charles uzwi nka KNC niwe wari uhagarariye iyi kipe mu muhango wo gusinyisha no kwerekana Guy Bukasa nk’umutoza mushya wayo,kuri uyu wa Kabiri taliki ya 30 Nyakanga 2019.

Gasogi United ikomeje kugura abakinnyi bashya bamenyereye icyiciro cya mbere aho ku munsi w’ejo yahereye kuri Cyuzuzo Ally wakiniraga Kirehe Fc wasinye amasezerano y’imyaka 2 ndetse ngo igiye gusinyisha abandi barimo n’abanyamahanga 3 bakomeye.

Bukassa asimbuye Lomami Marcel wazamuye Gasogi FC bivugwa ko ashobora kwerekeza mu ikipe ya Rayon Sports cyangwa se akungiriza uyu mukongomani.


Umutoza mushya wa Gasogi United Guy Bukassa

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 Yasuwe: 1343 1

Abakinnyi 30 bazavamo uwegukana Ballon d’Or bamaze kumenyekana

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukwakira...
21 October 2019 Yasuwe: 1451 0

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino...

Umugabo utavuzwe amazina yakoze amahano amanukira mu mutaka [parachute]...
21 October 2019 Yasuwe: 3363 0

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke...

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu...
21 October 2019 Yasuwe: 1110 0

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku...
21 October 2019 Yasuwe: 2467 1

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri...

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago...
21 October 2019 Yasuwe: 2336 0