skol
fortebet

Gen. Mubarak Muganga yasabye Sunrise FC kubambira I Gologota amakipe yose arimo na APR FC

Yanditswe: Sunday 27, Oct 2019

Sponsored Ad

Umuyobozi w’ingabo mu Ntara y’Iburasirazuba n’umujyi wa Kigali, Gen. Mubarak Muganga, yashimiye ikipe ya Sunrise uburyo yitwayemo itsinda Rayon Sports, ayisaba kutajenjekera amakipe yose arimo na APR FC amaze igihe abereye Visi perezida.

Sponsored Ad

Nkuko amakuru dukesha ikinyamakuru Isimbi.rw abitangaza,nyuma yo gutsinda Rayon Sports ibitego 2-1 kuri uyu wa Gatandatu, Afande Mubarak Muganga yafashe umwanya aganiriza abakinnyi ba Sunrise, ababwira ko yishimiye uburyo bitwaye kandi ko bagomba kubigira akamenyero buri kipe ije gukina Nyagatare ikaza yikandagira.

Yagize ati “Nubwo ndi visi perezida wa APR FC ariko ndi n’umuyobozi wanyu, nyobora ingabo Iburasirazuba, nta munsi ndabasaba kujenjekera APR FC, ahubwo mba mbasaba kuyitsinda nkabahemba kuko nyobora ingabo hano n’ubwo ndi na visi perezida hariya."

Afande Mubarak yasabye Sunrise FC ko yakomeza gushyiramo imbaraga byibuze ikajya itanga abakinnyi 3 mu ikipe y’igihugu ndetse abibutsa ko bagomba kubigira akamenyero buri kipe ije gukina I Nyagatare, kuri stade Gologota, ikaza yikandagira.


Gen.Mubarak yasabye Sunrise FC gukomeza kubambira amakipe i Gologota

Ibitekerezo

  • Rayon bayibambye kabisa, ahubwo nugutegereza tukarebako kumunsi wa 3 ko rayon izazuka.naho yabambwe bose babireba. abatoza n’abakinnyi ba rayon bari guhuzagurika cyane,ibintu byo guhemgekereza abakinnyi hari aho bidakora, nacyane ko amakipe menshi hano mu Rwanda gutwara igikombe ari ugutsinda Rayon.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa