skol
fortebet

George Weah yatumiye Wenger mu birori byo kurahira kwe

Yanditswe: Saturday 06, Jan 2018

Sponsored Ad

Icyamamare mu mupira w’amaguru George Weah giheruka gutorerwa kuyobora Liberia,cyatumiye umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger kuzaza mu birori byo kurahirira kuyobora iki gihugu nka perezida mushya bizaba taliki ya 22 Mutarama 2017. George Weah watojwe na Arsene Wenger kuva mu mwaka wa 1988 kugeza mu mwaka wa 1992 ubwo yakinaga mu ikipe ya Monaco,yatumiye uyu wahoze ari umutoza we ngo azaze bishimane muri ibi birori byo kurahira bizabera mu mugi wa Monrovia. George Weah niwe mukinnyi (...)

Sponsored Ad

Icyamamare mu mupira w’amaguru George Weah giheruka gutorerwa kuyobora Liberia,cyatumiye umutoza w’ikipe ya Arsenal Arsene Wenger kuzaza mu birori byo kurahirira kuyobora iki gihugu nka perezida mushya bizaba taliki ya 22 Mutarama 2017.

George Weah watojwe na Arsene Wenger kuva mu mwaka wa 1988 kugeza mu mwaka wa 1992 ubwo yakinaga mu ikipe ya Monaco,yatumiye uyu wahoze ari umutoza we ngo azaze bishimane muri ibi birori byo kurahira bizabera mu mugi wa Monrovia.

George Weah niwe mukinnyi rukumbi w’umunyafurika washoboye gutwara igihembo cya Ballon d’or itangwa n’ikinyamakuru France Football mu mwaka wa 1995 ubwo yakiniraga ikipe ya AC Milan, none yamaze kwinjira muri politiki.

Wenger yabwiye itangazamakuru ko azitabira ibi birori naramuka ahawe ibihano na FA none yamaze guhagarikwa imikino 3 n’amande y’ibihumbi 40 by’amapawundi kubera kunenga imisifurire mu ruhame.

George Weah akiri umukinnyi muri Monaco

Weah w’imyaka 51 yatsinze amatora ku majwi 61.5 ndetse yiteguye kurahirira kuyobora igihugu cya Liberia nyuma yo kureka umupira w’amaguru.

Perezida mushya wa Liberia George Weah

George Weah yakiniye amakipe akomeye ku mugabane w’I Burayi nka Monaco,PSG,Chelsea,Manchester City na Marseille.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa