skol
fortebet

Giroud afashije Chelsea kugera ku mukino wa nyuma wa FA Cup[AMAFOTO]

Yanditswe: Sunday 22, Apr 2018

Sponsored Ad

Igitego cyiza cyane Olivier Giroud yatsinze acenze ba myugariro batatu ba Southamptona nicyo cyaranze umukino wa kabiri wa ½ cya FA Cup urangiye Chelsea FC itsinze Southampton ibitego 2-0 bituma isanga Manchester United ku mukino wa nyuma.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino wabereye kuri stade Wembley,ikipe ya Chelsea ibashijje kwiyongerera amahirwe yo kuba kurangiza uyu mwaka w’imikino nibura ibonye igikombe kuko itsinze Southampton ibitego 2-0.

Aya makipe yatangiye umukino acungana gusa Chelsea igenda ibona amahirwe menshi imbere y’izamu rya Southampton abasore bayo barimo Willian Hazard na Giroud ntibayabyaza umusaruro byatumye igice cya mbere kirangira ari 0-0.

Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46, rutahizamu Olivier Giroud yatsinze igitego cyiza cyane nyuma yo gucenga ba myugariro batatu ba Southampton n’umunyezamu wayo Mccarthy akagwa hasi.

Giroud yatunguye benshi kuko azwiho gutsinda ibitego by’umutwe gusa,ariko kuri iki cyumweru yeretse abakunzi ba ruhago ko n’ukuguru kwe gufite amacenga menshi.

Southampton yagerageje kwirwanaho ndetse no gushaka uburyo yakwishyura ntibyayihira kuko yaje gutsindwa igitego cya kabiri ku munota wa 82 gitsinzwe na Morata ku mutwe,bituma Chelsea isanga Manchester United ku mukino wa nyuma uteganyijwe ku i taliki ya 19 Gicurasi uyu mwaka.






Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa