skol
fortebet

Gisagara VC yahawe inkunga ya miliyoni zisaga 15 zizayifasha guhagararira u Rwanda

Yanditswe: Sunday 30, Dec 2018

Sponsored Ad

Abakunzi ba Volleyball batandukanye, biganjemo abanya Gisagara bakusanyirije iyi kipe inkunga ya miliyoni 8 n’ibihumbi 320 by’amafaranga y’u Rwanda, amadolari ya Amerika 6360 n’ama Pound 100 mu rwego rwo kuyifasha kuzahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika.

Sponsored Ad

Mu gitaramo cy’imihigo ya Gisagara Volleyball Club (GVC) cyabereye muri Lemigo Hoteli, i Kigali ku wa Gatanu tariki 28 Ukuboza 2018,abakunzi ba Volleyball batandukanyebikoze ku mufuka batanga inkunga ya miliyoni zigera kuri 15 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo iyi kipe ikomeje kwitwara neza mu gihugu ibashe kujya kwerekana ubukaka bwayo hanze yacyo.

Benshi bitanze uko bashoboye iyi nkunga iraboneka ndetse hari n’umuntu wemeye kuzayimenyera imyambaro mu gihe cy’amarushanwa.

Mu kwishimira ibyagezweho perezida wa Gisagara VC, Ntivuguruzwa Augustin uzwi nka Kagina, yagize ati ’’Mu myaka itatu tumaze dukina muri Championat, mu myaka ibiri nitwe twatwaye ibikombe, n’ubu umwanya turiho si mubi kuko ari uwa mbere, ahanini tugamije kuzamura impano mu karere kacu, kakaba isoko y’abakinnyi mu Rwanda.

Uyu mwaka duteganya guhagararira igihugu, nk’uko twabitwaye mu Rwanda, ibikombe mpuzamahanga nabyo turabikeneye”

Kagina avuga ko ingengo y’imari ikenewe kugira ngo Gisagara VC yitware neza mu marushanwa y’uyu mwaka ari miliyoni 39 n’ibihumbi 960. Muri aya mafaranga harimo miliyoni zigera kuri esheshatu bamaze kwemererwa n’abakozi b’akarere ka Gisagara nk’uko byagaragajwe muri bugdet.

Depute Bakeshimana Chantal ukomoka muri aka karere we yavuze ko nta cyananirana hari abantu, ati ’’Ahari abantu nta cyananirana, nta kintu gikwiye kudutera ubwoba mu gihe dufite urukundo rw’akarere tuvukamo n’igihugu muri rusange.’’

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’umukino wa Volleyball mu Rwanda, Karekezi Leandre, avuga ko ikipe idakwiye guhora iteze amaboko ngo ibone gusohoka, yagize ati “Kwishakamo amikoro ni igihe cyari kigeze, ariko nka Federasiyo hari icyo tuzakora […]. Izasohoke igiye gutsinda aho gusohokera igihugu gusa”.

Imikino nyafurika ntiramenyekana igihe izabera n’aho izabera,gusa Gisagara VC yatangiye gushaka inkunga kugira ngo itazatungurwa n’aya marushanwa kuko ingengabihe ikunze gusohoka habura iminsi mike ngo abe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa