skol
fortebet

Gisagara VC yatoye komite nshya yarahiriye guhatana ku rwego mpuzamahanga

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

Ikipe ya Gisagara Volleball Club yatoye komite nshya ku munsi w’ejo yari igamije gushyiraho komite nshya yasize ishyizeho perezida mushywa witwa Ntivuguruzwa Augustin mu gihe Mfashingabo Francois wari perezida yagizwe visi perezida.

Sponsored Ad

Muri iyi nama yatangaye saa 14h30 iyobowe na Mfashingabo Francois yafashe imyanzuro myinshi yibanda ku gutuma Gisagara VC ikomeza kuba ubukombe ndetse guhatana ku rwego mpuzamahanga dore ko mu minsi ishize bitakunze.

Mu kiganiro Mfashingabo Francois wari usanzwe ayobora Gisagara VC yagiranye n’Umuryango yadutangarije ko mu gihe bamaze bayobora Gisagara babashije gutwara ibikombe byinshi mu Rwanda, bagiye gukorana n’iyi komite nshya bakageza ikipe kugera ku rwego mpuzamahanga.

Yagize ati “Twageze kuri byinshi kuko twishimira ko mu bikombe 8 byari biteganyijwe uyu mwaka,twegukanye 3 ndetse hari ibyo tugihatanira.

Turangije manda tutabashije kwegukana igikombe cya Carre d’AS n’igikombe mpuzamahanga cya KVC Tournament kizabera muri Uganda.Twifuzaga guhagararira igihugu mu Misiri ntibyakunda,ni ikintu kitanshimishije kuko twateguye ikipe uko bishoboka igihe kigeze ntitwasohoka kandi twifuzaga guhatana ku rwego mpuzamahanga.Turifuza ko twazahatana ku rwego mpuzamahanga mu minsi iri imbere.”

Perezida mushya wa Gisagara VC Ntivuguruzwa Augustin yabwiye Umuryango ko we na komite nshya yatowe bagiye gukomeza gutwara ibikombe ndetse ibibazo byabaye ntibasohokere u Rwanda cyakemutse kuri iyi nshuro bazabasha gusohoka.

Yagize ati “Nta kintu gikomeye tugiye guhindura ahubwo tugiye gukomeza gutwara ibikombe kandi abakinnyi bacu bose baracyahari bizagenda neza.Ikibazo cyabaye kigatuma tutabasha gusohoka cyarakemutse ubu twiteguye guhagararira u Rwanda hanze y’igihugu.

Imwe mu myanzuro yafatiwe mu nama y’inteko rusange ya Gisagara:
1)Buri munyamuryango mu rwego arimo rwose yiyemeje kuzagira inkunga
atanga ibyo bikazakorwa mbere yuko championat 2018-2019 itangira.

2) Abari mu nama biyemeje ko bazashyigikira ikipe bayiherekeza aho
izajya hose mu mikino itandukanye.

3) Abari mu nama bishimiye umusaruro w’Ikipe muri uyu mwaka wa
championnat wa 2017-2018.

4) Abari mu nama batoye komite nyobozi ya GVC ndetse
hashyirwaho na komite ngenzuzi.

Komite nyobozi Nshya yatowe:
1) President: Ntivuguruzwa Augustin
2) V/Perezida: Mfashingabo Francois
3) Umunyamabanga Uhoraho : Gasana Jean de Dieu
4) Secret. Compt.: Ndayiragije Belyse

Komite ngenzuzi:
1) President: Nsabimana Diogene
2) V/president : Nyirijuru Aphrodice
3) Secretaire : Nyirangirinshuti Francine.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa