Kigali

Gisagara yarahiriye guteza imbere imikino y’intoki

Imikino   Yanditwe na: Dusingizimana Remmy 21 September 2017 Yasuwe: 283

Akarere ka Gisagara karahiriye guteza imbere imikino y’intoki nyuma y’aho kegukanye igikombe cya shampiyona muri Volleyball karifuza guteza imbere umukino wa Basketball ndetse no kurushaho kuzamura abakinnyi bakiri bato muri iyi mikino yombi.

Umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme

Mu kiganiro umuyobozi w’akarere ka Gisagara Rutaburingoga Jérôme yagiranye n’Umuryango yadutangarije ko bafite icyifuzo cyo guteza imbere umukino wa Basketball ndetse bakaba bayishyira ku rwego Volleyball nubwo bataratangira kubishyira mu bikorwa.

Yagize ati “Biracyari mu mishanga gusa tuzabibabwira twamaze kubishyira mu bikorwa,ni nkuko twifuza kuzamura Beach Volley gusa tuzabibabwira twamaze kubyemeranyaho neza .N’ibyifuzo byacu gushyira Basketball ku rwego Volleyball iriho gusa biradusaba kubyemeza no kubivuganaho n’ababishinzwe bose.Turifuza gushyiraho komite izadufasha gushaka abakinnyi bakiri bato gusa ntabwo turayishyiraho.”

Uyu muyobozi yavuze ko impamvu bahisemo kuzamura imikino y’intoki ari uko ariyo iboroheye ndetse bitewe n’ubushobozi bw’akarere ka Gisagara,biraborohera guteza imbere iyi mikino.

Yagize ati “Twahereye ku mikino dushoboye gusa uko ubushobozi buzagenda buboneka n’indi mikino tuzayiteza imbere gusa ni amahitamo twagize yo kuzamura imikino ijyanye n’ubushobozi bwacu.

Mu gusoza ikiganiro umuyobozi w’akarere ka Gisagara yatubwiye ko intego bari bihaye mu mukino wa Volleyball bazigezeho cyane ko berekanye ko bataje gutembera muri Volleyball cyane ko batwaye igikombe cya shampiyona mu mwaka umwe bari bamaze muri iyi shampiyona.

Gymnase y’akarere ka Gisagara

Uyu muyobozi yemeje ko umukino wa Volleyball wafashije byinshi aka karere harimo gukurura ishoramali rishingiye ku bukerarugendo aho benshi mu basigaye basura aka karere bazanwa n’uyu mukino ndetse n’abatuye aka karere basigaye bacuruza cyane aho yavuze ko mbere y’uko bazamura Volleyball hari ubwo abaturage batacuruzaga uko bikwiye none ubu hari igihe ibyo umuntu yagacuruze ukwezi abicuruza umunsi umwe.

Yakomeje avuga ko abantu benshi bamaze kumenya aka karere cyane ko mbere y’uko haza Gymnase ya Volleyball benshi batari bazi aho gisagara iherereye none ubu imaze kumenyekana cyane.

Rutaburingoga yemeje ko umwaka w’imikino utaha bagiye kwibanda ku kuzamura abakiri bato mu mukino wa Volleyball aho bagiye kwisunga ibigo by’amashuli bitandukanye ndetse avuga ko akarere gafite intego yo gukomeza kubaka ibibuga by’imikino itandukanye mu rwego rwo gufasha abaturage kwitabira imikino.

Author : Dusingizimana Remmy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Kirehe FC yasezereye bamwe mu bagize Komite nyobozi yayo

Muri iki gitondo haramutse amakuru avuga ko akarere ka Kirehe kamaze gusesa...
18 October 2017 Yasuwe: 103 0

Perezida wa Kiyovu Sports yatangaje uko abona ikipe ye

Umuyobozi w’ikipe ya Kiyovu Sports Kayumba Jean Pierre aratangaza ko...
18 October 2017 Yasuwe: 311 0

Rayon Sports na Kiyovu Sports mu makipe yashyiriweho igihe ntarengwa cyo...

Ku munsi w’ejo Taliki ya 17 Ukwakira 2017, nibwo ikigo cy’imisoro n’amahoro...
18 October 2017 Yasuwe: 799 0

Volleyball:REG ikomeje gusahura amakipe abakinnyi bakomeye

Ikipe y’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutanga ingufu z’amashanyarazi REG ikomeje...
18 October 2017 Yasuwe: 180 0

Mugiraneza yahakanye amakuru avuga ko yasinyiye APR FC

Umukinnyi Mugiraneza Jean Baptiste Migi arahakana amakuru avuga ko yaba...
17 October 2017 Yasuwe: 1089 0

Uko amakipe y’Iburayi azahura muri Playoffzs zo gushaka itike y’igikombe...

Mu kanya gashize nibwo habaye tombola y’uko amakipe yabaye aya 2 mu matsinda...
17 October 2017 Yasuwe: 562 0