skol
fortebet

Gor Mahia yambuye abakinnyi bayo bituma bamwe bivumbura banga kuyikinira

Yanditswe: Wednesday 19, Sep 2018

Sponsored Ad

Nubwo ifatwa nk’imwe mu makipe y’icyitegererezo muri Afurika y’Iburasirazuba,Gor Mahia yo muri kenya iri mu bukene bukabije aho abakinnyi bayo bamaze imikino 8 badahabwa uduhimbazamusyi ndetse ntibarahabwa umushahara w’ukwezi kwa 8 byatumye bamwe bivumbura banga gukina umukino baherutse gutsindwamo na Ulinzi Stars ibitego 2-0.

Sponsored Ad

Gor Mahia iteye agahinda yabuze amafaranga yo guhemba abakinnyi bituma iha buri mukinnyi wakinnye umukino wa Ulinzi uheruka mu cyumweru gishize amashilingi 600 yo gutega imodoka imugeza mu rugo.

Kubera ko abakinnyi bakomeye banze gukina uyu mukino,umutoza wa Gor Mahia yajyanye mu mujyi wa Machakos abakinnyi 15 gusa nabo bigaragambije nyuma y’umukino ko nta mafaranga yo gutega imodoka babagabanya amashilingi ibihumbi 10.

Nyuma yo gutsindwa na USM Alger muri CAF Condederations Cup ibitego 2-1 bigatuma Rayon Sports igera mu mikino ya 1/4,abakinnyi ba Gor Mahia ntibitabira imyitozo ndetse ababonetse nibo bakina imikino isigaye ya shampiyona dore ko bagize amahirwe batwara igikombe cya shampiyona habura imikino 6 ngo isozwe.

Gor Mahia imaze imikino 3 itsindwa aho abakinnyi bayo bakomeye nka Haruna Shakava,Francis Kahata n’abandi batacyitabira imikino gusa abakinnyi nka Francis Mustapha,Nizigiyimana Karim uzwi nka Makenzi n’abandi bake bo bitabira imikino.

Biravugwa ko abakinnyi bashobora kwigaragambya bose ntibakine umukino Gor Mahia ifitanye na Vihiga United mu minsi iri imbere mu gihe baba batarahembwa.

Nubwo Gor Mahia ifite abaterankunga bakomeye barimo Sportpesa,ikomeje kuba iciro ry’imigani ndetse ibinyamakuru byo muri aka karere niyo nkuru iri imbere aho ishobora gutakaza abakinnyi barimo na Tuyisenge Jacques.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa