Kigali

Gormahia irashaka gutwara Rayon Sports abakinnyi babiri bakomeye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 27 February 2019 Yasuwe: 7029

Ikipe ya Gormahia iri gutegura amafaranga menshi yo guha ikipe ya Rayon Sports kugira ngo igure abasore babiri barimo myugariro Rutanga Eric na rutahizamu wayo uhagaze neza Sarpong Micheal.

Kubera ko isoko ryo kugura no kugurisha abakinnyi rigiye gufungura mu kwezi gutaha,Gormahia iri kwitegura guha Rayon Sports inzandiko z’uko yifuza aba bakinnyi babiri bayifatiye runini.

Amakuru agera ku Umuryango ni uko Gormahia yamaze kwandikira uhagarariye Sarpong imumenyesha ko bamwifuza,igisigaye ari ukuvugana na Rayon Sports.

Rayon Sports yashegeshwe no kurekura abakinnyi bakomeye ubutitsa mu minsi ishize,bituma itakaza amanota menshi mu ntangiriro z’iyi shampiyona.

Ntabwo bizorohera Gor Mahia kubona aba bakinnyi Rayon Sports igenderaho,kuko nyuma yo kugera ku mwanya wa kabiri,yakaniye ishaka igikombe cya shampiyona y’uyu mwaka bityo itakwemera kurekura abakinnyi igenderaho shampiyona igeze ahakomeye.

Micheal Sarpong amaze gutsinda ibitego 8 muri shampiyona ndetse amaze kwigarurira imitima y’abafana ba Rayon Sports kubera ubuhanga agaragaza.



Gormahia irifuza kugura Sarpong na Rutanga ba Rayon Sports

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble

    Wapi kbs nibihuha ntabwo aribyo kuko ikipe yacu ntabwo arinsina ngufi yokuzajya icibwaho amakoma, burigihe ahubwo nuko dufite abanyamahanga benshi iyo gromahia natwe twajya kuyiguramo umukinnyi.

    2 months ago
  • chat_bubble ka.do

    Rwose mutubabarire tubagumane kuko muzi aho tuvuye ahubwo dufatanye kugura abandi buri wese mubakunzi ba rayon atange uko yifite nubwo cyaba igiceri cy’ijana

    2 months ago

Inzindi nkuru

Rafael Da Silva yatangaje impamvu ikomeye yatumye abura ibitego mu ikipe ya...

Rutahizamu Jonathan Rafael da Silva umaze muri Rayon Sports amezi 6 yavuze...
23 May 2019 Yasuwe: 2546 0

KNC yababajwe bikomeye n’uko Gasogi United itatomboye Rayon Sports cyangwa...

Umuyobozi w’ikipe ya Gasogi United akaba na nyirayo,Kakooza Nkuliza Charles...
23 May 2019 Yasuwe: 2569 3

Kirehe FC yahanitse agahimbazamusyi yahaga abakinnyi bayo kugira ngo...

Abakinnyi b’ikipe ya Kirehe FC baheruka guhembwa muri Mutarama uyu...
23 May 2019 Yasuwe: 3803 3

Diego Maradona yafungiwe ku kibuga cy’indege azira kwambura uwahoze ari...

Icyamamare mu mupira w’amaguru Diego Maradona yatangaje ko yafungiwe ku...
22 May 2019 Yasuwe: 2579 1

Jose Mourinho yatangaje inama ikomeye aherutse kugirwa na Cristiano...

Umutoza Jose Mourinho yatangaje ko yigeze kuganira n’umukinnyi ukomeye...
22 May 2019 Yasuwe: 4086 0

Rayon Sports yatomboye AS Kigali mu gihe APR FC ishobora kuzoroherwa...

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 22 Gicurasi 2019,nibwo amakipe yabashije...
22 May 2019 Yasuwe: 2409 0