skol
fortebet

Guardiola ari mu mazi abira nyuma yo kuvanga umupira na politiki

Yanditswe: Tuesday 06, Mar 2018

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola ari mu mazi abira kubera kwambara akarango gashyigikira ubwigenge bw’intara ya Catalunya avukamo ishaka kwiyomora kuri Espagne.
Uyu mugabo amaze iminsi yambara aka karango k’umuhondo ndetse benshi bagiye baterwa impungenge no kuba ashobora gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza(FA) cyangwa se UEFA kuko yagaragaye mu mikino myinshi akambaye.
Mu minsi ishize FA yandikiye uyu mutoza imusaba ko yatanga ibisobanuro kuri (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola ari mu mazi abira kubera kwambara akarango gashyigikira ubwigenge bw’intara ya Catalunya avukamo ishaka kwiyomora kuri Espagne.

Uyu mugabo amaze iminsi yambara aka karango k’umuhondo ndetse benshi bagiye baterwa impungenge no kuba ashobora gufatirwa ibihano n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Bwongereza(FA) cyangwa se UEFA kuko yagaragaye mu mikino myinshi akambaye.

Mu minsi ishize FA yandikiye uyu mutoza imusaba ko yatanga ibisobanuro kuri aka karongo yambaye ka politiki ndetse no kuba yaravanze politiki na ruhago.

Ku munsi w’ejo nibwo FA yatangaje ko uyu mutoza yemeye ko yambaye aka karango k’umuhondo gashyigikira ubwigenge bw’intara ya Catalunya ndetse yiteguye kwakira ibihano agiye gufatirwa.

Biteganyijwe ko Pep Guardiola ashobora gufatirwa ibihano birimo guhagarikwa imikino ndetse no gucibwa amande y’amafaranga.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa