skol
fortebet

Guardiola yatangaje impamvu atatoje ikipe ya Manchester United

Yanditswe: Saturday 09, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yatangaje ko yahuye na Sir Alex Ferguson mbere y’uko asezera muri iyi kipe bakaganira gusa atigeze yumva icyo yashakaga kumubwira kubera icyongereza yakoreshaga.
Guardiola yavuze ko ubwo yaganiraga n’uyu musaza ashobora kuba yarashakaga kumuha akazi ko gutoza Manchester United,gusa atamenye neza ibyo Ferguson yavugaga kubera icyongereza yavugaga kandi yihuta.
Yagize ati “Ndabizi yashakaga kumpa akazi kuko iyo yavugaga yihuta ntiwashoboraga (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Manchester City Pep Guardiola yatangaje ko yahuye na Sir Alex Ferguson mbere y’uko asezera muri iyi kipe bakaganira gusa atigeze yumva icyo yashakaga kumubwira kubera icyongereza yakoreshaga.

Guardiola yavuze ko ubwo yaganiraga n’uyu musaza ashobora kuba yarashakaga kumuha akazi ko gutoza Manchester United,gusa atamenye neza ibyo Ferguson yavugaga kubera icyongereza yavugaga kandi yihuta.

Yagize ati “Ndabizi yashakaga kumpa akazi kuko iyo yavugaga yihuta ntiwashoboraga kumva ibyo yavugaga.uyu munsi icyongereza cyanjye ntabwo ari cyiza gusa ugereranyije n’icyo gihe narazamutse cyane.”

Uyu mutoza uracakirana na Manchester United uyu munsi,yavuze ko we na Ferguson bahuriye muri Restaurant ikomeye mu mugi wa New York mu mwaka wa 2012 ndetse yemeza ko yifuzaga kumuha akazi nubwo atumvise neza icyo uyu musaza yamubwiye agahitamo kwerekeza mu ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage.

Manchester United irakira Manchester United uyu munsi saa 18h00 kuri stade ya Old Trafford mu mukino urasifurwa na Micheal Oliver

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa