skol
fortebet

Gushyingura Papy Faty uherutse gupfira mu kibuga byateje umwuka mubi mu Barundi batandukanye

Yanditswe: Monday 29, Apr 2019

Sponsored Ad

Havutse umwuka mubi mu Bayisilamu n’Abakirisito mu Burundi, ku byerekeye gushyingura umurambo wa Papy Faty uherutse gupfira mu kibuga mu minsi ishize ubwo yakiniraga ikipe ye yo mui Swaziland, Malanti Chiefs FC,kuko buri wese yifuza ko yashyingurwa mu buryo bw’idini rye.

Sponsored Ad

Papy Faty wapfuye kuwa 25 Mata 2019,yatumye Abarundi benshi bahangana,aho bamwe bifuza ko yashyingurwa nk’umuyisilamu ndetse agakorerwaho imihango ya kisilamu mu gihe abandi bavug ko akwiriye gushyingurwa nk’uko intwari z’igihugu zishyingurwa ndetse agashyirwa mu marimba y’intwari kuko yatabarutse amaze guhesha ikipe y’igihugu itike yo kwerekeza bwa mbere mu mikino ya CAN izabera mu Misiri mu mpeshyi.

Abakinnyi b’Uburundi ndetse n’inshuti za Papy Faty barifuza ko yashyingurwa nk’umuyisilamu ndetse agakorerwa imihango ya kisilamu mu gihe Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Burundi ndetse n’umuryango we harimo na nyina Zuwena Ngurakagayo bifuza ko ashyingurwa nk’intwari y’igihugu agaherekezwa n’igihugu.

Uwitwa Abdul usanzwe ari Cheikh I Buyenzi ndetse wakinannye na Faty yagize ati “Ntabwo byumvikana kuba umurambo wa Papy Fty ukiri muri morgue kuko binyuranyije n’amahame y’idini ya Isilamu yari abereye umuyoboke.Yagombaga kuba yarahise ashyingurwa muri Eswatini cyangwa muri Afurika y’Epfo.Ibyo Uburundi bwakoze ni ukwangiza roho ye yera.”

Uwahoze ari kapiteni w’Uburundi,Saido Ntibazonkiza n’abandi Barundi b’Abasilamu banze kuza guhumuriza umubyeyi wa Papy Faty kubera kwanga kuhahurira n’Abakirisito bari babukereye buzuye kwa nyina w’uyu mukinnyi.

Zuena umubyeyi wa Faty yagize ati “Ntabwo Papy Faty agomba gushyingurwa nk’umuyisilamu.Yahindutse umukiristo.Yagiye muri Nigeria kwiyegurira umwami Yesu,kandi yatubwiye ko yamwakiriye.Ntabwo bagomba kudutegeka uko dushyingura umuhungu wacu.”

Minisiteri ya Siporo n’umuco mu Burundi yavuze ko imihango yo gushyingura mu Cyubahiro Papy Faty irimbanyije ndetse ko bamaze guhamagara Ambasade y’uburundi muri Afrika Y’epfo kugira ngo ibafashe gukura umurambo we muri Eswatini.

Umwe mu bayobozi bo muri iyi Minisiteri,utashatse ko amazina ye ajya hanze yatangarije SOS Medias Burundi dukesha iyi nkuru ati “Umusaza Papy Faty yapfuye nk’umusirikare uri ku rugamba.Agomba gushyingurwa nk’intwari y’igihugu.Yatabarutse amaze gufasha Uburundi kwerekeza muri CAN bwa mbere.Abayisilamu bagomba kumenya ko Uburundi budafite idini bubogamiyeho.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa