Kigali

Hadi Janvier yatangaje ikintu yakumburaga mu gihe yari amaze adakina

Imikino   Yanditswe na: 31 October 2017 Yasuwe: 382

Nyuma y’umwaka yari amaze adakina,uwahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu Hadi Janvier yatangaje ko iki gihe cyose yari amaze adakina yakumburaga guhatana ndetse no gusohoka mu gikundi aho yavuze ko ari gukora imyitozo ikarishye kugira ngo azagaruke aryana.

Umusore Hadi Janvier wahoze ari kapiteni w’ikipe y’igihugu y’umukino wo gusiganwa ku magare wari umaze umwaka wose adakina nyuma yo gusezera kuri uyu mukino gusa akongera gasaba imbabazi FERWACY ikamwerera kugaruka, yatangaje ko yakumbuye cyane guhatana ndetse no gutsinda cyane ko yari umwe mu bakinnyi bihariraga intsinzi mu Rwanda.

Uyu musore ufite ubuhanga budasanzwe mu gusatira yatangarije Flash FM ko ubwo yari amaze gusezera,igihe cyose yakumburaga ihangana yagiraga ubwo yabaga ahanganye na bagenzi be muri uyu mukino.

Yagize ati “Nakumburaga guhangana ndetse no kuyobora isiganwa (Breakaway), kuko igihe nakinaga numvaga ndatuje iyo nabaga ndi mu gikundi(Peloton)ariyo mpamvu nakundaga kugenda njyenyine nkanataka cyane.hari igihe narebaga amarushanwa nkavuga nti iyo nza kuba ndi hariya ngakora akantu.”

Hadi Janvier yatangaje ko yatangiye gukora imyitozo ikarishye ndetse ari gukorana na Benediction kugira ngo nagaruka mu Kuboza azabe ameze neza ndetse azabashe kwitwara neza mu marushanwa azitabira.

Hadi janvier yasezeye ku mukino w’amagare umwaka ushize gusa nyuma yo kwisubiraho yandikiye ishyirahamwe ry’umukino wo gusiganwa ku magare mu Rwanda asaba kugaruka ndetse aza kwemererwa kugaruka.

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

FC Barcelona yakoze igikorwa gikomeye kigaragaza ko ishaka Paul...

Ikipe ya FC Barcelona yari imaze iminsi ihisha ko ishaka umukinnyi Paul...
22 September 2018 Yasuwe: 4 0

Lionel Messi yashimishije benshi mu bakunzi ba ruhago kubera umwanzuro...

Rutahizamu Lionel Messi wa FC Barcelona yatunguye benshi mu bakunzi ba...
22 September 2018 Yasuwe: 1301 0

FERWAFA yongeye gusubiza umukino wa Super Cup I Rubavu nyuma y’amahano...

Ishyirahamwe ry’umupira w’Amaguru mu Rwanda, FERWAFA ryamaze kwemeza ko...
21 September 2018 Yasuwe: 769 0

Abakinnyi 6 bavukiye mu miryango ikize cyane bagahitamo gukina umupira...

Nubwo benshi mu bakinnyi bakunze kuvuga ubuzima bugoye banyuzemo ndetse...
21 September 2018 Yasuwe: 3926 0

Manzi Thierry yatangaje ibanga bazakoresha kugira ngo basezerere Enyimba...

Kapiteni w’ikipe ya Rayon Sports Manzi Thierry wagarutse mu kibuga nyuma...
21 September 2018 Yasuwe: 1238 0

Cristiano Ronaldo yahaye ubutumwa bukomeye umuhungu we wavuze ko azamurusha...

Kabuhariwe Cristiano Ronaldo yabwiye umuhungu we w’imfura Cristiano Jr ko...
21 September 2018 Yasuwe: 2191 0