skol
fortebet

Hamenyekanye impamvu yatumye umutoza Ivan Minnaert watozaga ikipe ya Rayon Sports agaruka mu Rwanda

Yanditswe: Tuesday 24, Sep 2019

Sponsored Ad

skol

Umutoza Ivan Minnaert watoje ikipe ya Rayon Sports kuva muri 2015-2016 ndetse no muri 2018 yagarutse mu Rwanda nyuma y’umwaka yibera muri Libya.

Sponsored Ad

Ivan Minnaet yari amaze umukino w’umwaka mu ikipe Al-Ittihad Tripoli muri Libya, ubu amakuru avugako uyu mutoza yaje mu Rwanda aho yaje mu kiruhuko yihaye no kuba ashaka akandi kazi mu bihugu bindi.

Minnaet yageze mu Rwanda mu mugoroba w’iki Cyumweru tariki 22 Nzeri 2019 aho aje kuba afata ikiruhuko nyuma y’uko asubira muri Afurika y’amajyaruguru mujyi wa Tunis muri Tunisia aho ari kuvugana n’imwe mu makipe yaho ari mu cyiciro cya mbere.

Ivan Minnaet aganira n’Itangazamakuru yavuze ko nyuma yo kurangiza amasezerano muri Al-Ittihad Tripoli bitakunze ko yongera amasezerano muri iyi kipe agahitamo kuba agarutse mu Rwanda ngo kuko amafaranga yashakaga ko bamwongeza batayemeye.

“Narasoje amasezerano y’umwaka umwe nari mfitanye n’ikipe kandi nifuzaga ko twayavugurura nkaba nakongerwa umushahara nibura nk’umuntu nari maze kubageza mu ijonjora rya kabiri ry’imikino ya Total CAF Confederation. Gusa nyuma baje kumbwira ko amafaranga nshaka batayampa, mpitamo kwigendera kuko sinari kwivuguruza ku mwanzuro nari nafashe wo kwongezwa umushahara”. Minnaert

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa