skol
fortebet

Hamenyekanye umukinnyi wa Real Madrid wasimbuye Cristiano Ronaldo gukundwa n’abakunzi bayo

Yanditswe: Saturday 21, Jul 2018

Sponsored Ad

Abakunzi ba Real Madrid batangiye kwiyibagiza kabuhariwe wabo Cristiano Ronaldo uherutse kwerekeza mu ikipe ya Juventus aho bahise biyegurira umukinnyi Luka Modric ndetse benshi muri bo bahita batangira kugura imyenda ye ku bwinshi.

Sponsored Ad

Nyuma yo kugenda kwa Ronaldo,imipira ya Luka Modric yahise izamura agaciro cyane ndetse iri kugurwa bikomeye nk’imitaka mu gihe cy’imvura, aho benshi mu bakunzi ba Real Madrid bahisemo kumwegurira urukundo bakundaga umucunguzi wabo Cristiano Ronaldo.

Imyenda ya Luka Modric iri kugurwa kurusha iy’abandi bakinnyi bose ba Real Madrid

Nkuko byatangajwe n’ikinyamakuru AS cyo muri Espagne,uyu munya Croatia w’imyaka 32 yigaruriye imitima ya benshi mu bakunzi ba Real Madrid kubera ukuntu yitwaye mu gikombe cy’isi bigatuma ikipe ye y’igihugu igera ku mukino wa nyuma yatsindiweho n’Ubufaransa ibitego 4-2.

Modric waguzwe aturutse muri Tottenham yahigitse Karim Benzema wari washyizwe ku isokocyane n’abayobozi ba Real Madrid bashaka gucuruza imyenda ye kurusha iy’abandi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa