skol
fortebet

Handball :Ikipe y’igihugu yatangiraye intsinzi mu mikino Nyafurika yiteguye kwesura RDC

Yanditswe: Wednesday 02, Aug 2017

Sponsored Ad

Ku munsi w’ejo taliki ya 01 Kanama nibwo ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 20 m’umukino wa Handball yatangiye imikino nyafurika iri kubera muri Senegal itsinda Madagascar ibitego 35 kuri 24 aho yiteguye kwihaniza Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo uyu munsi nkuko bitangazwa n’umutoza mukuru w’iyi kipe Ntabanganyimana Antoine.
Nyuma y’umukino wo ku munsi w’ejo,uyu mutoza yatangaje ko icyamufashije kwitwara neza ari ubwugarizi bukomeye baruhije iyi kipe.
Yagize ati “Mbere na mbere (...)

Yagize ati “Mbere na mbere icyadufashije ni ubwugarizi bwiza cyane ko mbere y’uko bajya mu kibuga nari nababwiye ko bagomba gukora ubwugarizi neza hanyuma ibitego bakabishaka mu buryo bw’ubwenge nibyo bakoze none turangije dutsinze.”

Nyuma y’uyu mukino iyi kipe yakurikiranye umukino wa RDC na Senegal aho yatangaje ko nubwo ifite abakinnyi bakomeye n’ubwugarizi bw’urutare baraza guhangana nayo ndetse avuga ko ari amahirwe kuba abashije kubona imikinire yayo."

Yagize ati “Nkuko turi kuyibona ikipe ya Congo n’ikipe ifite abasore barebare ni ubwirinzi bukomeye ariko ni byiza ko turimo tuyireba biradufasha kureba aho ifite imbaraga bityo mu mukino w’ejo tuzarebe uko twayitsinda.Ni umukino uzaba ukomeye kubera ko dukeneye intsinzi ya kabiri kuko tuyibonye byadufasha kujya mu mikino ya kimwe cya kabiri. Ni umukino dushyizeho umutima kandi twizeye ko tuzawitwaramo neza.

Ikipe y’igihugu iraza gukina na R.D Congo uyu munsi ku18h00 (20h00 za Kigali), mu mukino wa kabiri mu gihe izakina na Senegal mu mukino wa gatatu ku munsi w’ejo taliki ya 04 Kanama ku i saa 18h00 za Dakar (20h00 za Kigali).

Ku wa gatanu nibwo hateganijwe imikino ya ½ cy’irangiza, aho muri buri tsinda hazazamuka amakipe abiri ya mbere, maze iya mbere mu itsinda rya A igakina n’iya kabiri mu itsinda B, izizatsinda zizahurira ku mukino wa nyuma, naho izizatsindwa zizahatanira umwanya wa gatatu muri weekend itaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa