Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iri gukina igikombe cya Afurika kiri kubera mu gihugu cya Senegal yatsinzwe umukino wa kabiri wayihuje na RDC ibitego 36 kuri 31 byayishyize ku gitutu cyo gutsinda Senegal byanze bikunze kugira ngo ibone itike ya 1/2.
Ikipe y’igihugu yari yatsinze umukino wa mbere wabahuje na Madagascar kuwa kabiri, yasabwaga gutsinda Congo igahita ikatisha itike ya ½ gusa ntibyakunze kuko basabwa kuza gutsinda Senegal yakiriye iyi mikino kuri uyu wa kane (...)
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’abatarengeje imyaka 20 iri gukina igikombe cya Afurika kiri kubera mu gihugu cya Senegal yatsinzwe umukino wa kabiri wayihuje na RDC ibitego 36 kuri 31 byayishyize ku gitutu cyo gutsinda Senegal byanze bikunze kugira ngo ibone itike ya 1/2.
Ikipe y’igihugu yari yatsinze umukino wa mbere wabahuje na Madagascar kuwa kabiri, yasabwaga gutsinda Congo igahita ikatisha itike ya ½ gusa ntibyakunze kuko basabwa kuza gutsinda Senegal yakiriye iyi mikino kuri uyu wa kane taliki ya 03 Kanama.
Aba basore bahagarariye u Rwanda batangiye barusha ikipe ya Congo ndetse bajya mu karuhuko bari imbere dore ko bayirushaga igitego 1 gusa ntabwo ibintu byabahiriye kuko agace ka kabiri iyi Congo yari yariye karungu yabigaranzuye birangira itsinze uyu mukino.
Kugeza ubu Congo Kinshasa yahise ibona itike ya 1/2 muri iri rushanwa,kuko yari yatsinze umukino wa mbere Senegal ku bitego 21 kuri 19.
Ikipe y’u Rwanda iracyafite amahirwe kuko isigaranye umukino urayihuza na na Senegal kuri uyu wa Kane saa 20:00 za Kigali aho nitsinda uyu mukino irahita ibona itike ya kimwe cya kabiri.
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *