Kigali

Haravugwa umwuka mubi mu banyarwanda bari gukina Tour du Rwanda y’uyu mwaka

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 9 August 2018 Yasuwe: 1934

Ku munsi w’ejo ubwumvikane bwabaye buke mu bakinnyi bari gukina Tour du Rwanda aho Mugisha Samuel yashinje Valens Ndayisenga gushaka ko umunya Ethiopia amwambura umwenda w’umuhondo.

Nkuko bisanzwe bigenda muri Tour du Rwanda,abakinnyi b’abanyarwanda barafashanya iyo mugenzi wabo afite umwenda w’umuhondo,ariko siko byagene ku munsi w’ejo kuko Valens Ndayisenga yatatse cyane bituma Mugisha Samuel atakaza imbaraga nyinshi ku buryo byashoboraga kumuviramo gutakaza umwenda w’umuhondo.

Mugisha yashinje Valens kumugambanira ngo atakaze umwenda w’umuhondo

Mugisha yabwiye abanyamakuru ko Ndayisenga ukinira ikipe ya Equipe De POC Côte De Lumière yo mu Bufaransa yagerageje kumunaniza ubwo yashakaga gukurikira Rugg Timothy kugira ngo atware agace ko ku munsi w’ejo kandi aziko uku gusatira kwamuviramo gusigara akaba yatakaza umwenda w’umuhondo.

Yagize ati “Uyu munsi wagenze nabi,kuko nta bufatanye bw’abanyarwanda bwabayeho.Ibyabaye muri Tour y’umwaka ushize ntabwo byari bikwiye kongera kuba uyu mwaka. Ntabwo niyumvisha uburyo Valens [Ndayisenga] yashaka ko nsigara, uriya munya-Ethiopia agatwara umwenda w’umuhondo,ntabwo baririmba Rwanda Nziza, kuba akinira ikipe yo mu Bufaransa ntibivuze ko atari Umunyarwanda. Sinzi impamvu yiyumvisha ko adashobora kumfasha kandi nawe izo yatwaye baramufashije, ntabwo watsinda uri wenyine.”

Ndayisenga Valens akunze kwikomwa n’abakinnyi b’Abanyarwanda benshi kuko umwaka ushize yarasatiriye bituma abakinnyi b’Abanyarwanda basigara ndetse umukinnyi Simon Pellauud abasiga bikomeye.

Ndayisenga ukunda ishema rye ku giti cye,yahanganye na Mugisha Samuel ku munsi w’ejo mu gace ka 4 kavaga Huye berekeza I Musanze kerekeza Karongi,bituma uyu musore ukiri muto uri gukinira Team Rwanda atakaza imbaraga nyinshi kugira ngo agumane umwenda w’umuhondo.

Ndayisenga Valens aganira n’abanyamakuru, yavuze ko yaje mu Rwanda aje gutsinda ndetse aramutse abonye uko yambara umwenda w’umuhondo nta kabuza yawambara, yongeraho ko ibyo akora byose ari ibyo aba yasabwe n’umutoza we.

Mugisha yavuze ko agiye guhangana na Valens

Yagize ati “Ndi gukora ibyo abatoza b’ikipe yanjye bambwiye. Mbonye umwenda w’umuhondo nawufata. Gahunda dufite [nka Equipe De POC Côte De Lumière] ni ukwegukana Tour du Rwanda.Ndi mu rujijo,ibyo nkoze ntibishimwa n’abatoza ba Team Rwanda nabo mu ikipe yanjye.Bisigaye bimvanga mu mutwe.”

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Cristiano Ronaldo yatunguye benshi kubera umutoza yifuza ko yaza gutoza...

Rutahizamu wa Juventus Cristiano Ronaldo arifuza ko ubuyobozi bw’iyi kipe...
25 April 2019 Yasuwe: 2953 0

U Rwanda rwakatishije itike yo kwerekeza muri shampiyona y’isi ya Beach...

Amakipe y’u Rwanda mu bahungu n’abakobwa yari yitabiriye imikino nyafurika...
25 April 2019 Yasuwe: 770 0

Umukinnyi ukomeye muri Brazil yasanzwe mu muhanda yishwe

Uwahoze ari umukinnyi ukomeye witwa Valdiram Caetano w’imyaka 36 wakinnye...
25 April 2019 Yasuwe: 2335 0

N’Golo Kante yatumye benshi bacika ururondogoro kubera amafoto yashyize...

Umukinnyi N’golo Kante ukinira Chelsea,usanzwe uzwiho kudakunda...
25 April 2019 Yasuwe: 5982 0

Virgil Van Dijk yatowe nk’umukinnyi w’umwaka mu Bwongereza,Paul Pogba atuma...

Abakinnyi bose babigize umwuga mu gihugu cy’Ubwongereza,bemeje ko myugariro...
25 April 2019 Yasuwe: 2664 0

Manchester City yatsinze Manchester United yiyongerera amahirwe yo...

Pep Guardiola yaraye akoze agahigo ko kuba umutoza wa mbere utsindiye...
25 April 2019 Yasuwe: 917 0