skol
fortebet

Harry Kane yabaye intwari ikomeye y’Abongereza imbere ya Tunisia

Yanditswe: Monday 18, Jun 2018

Sponsored Ad

Umukinnyi Harry Kane yongeye gucungura Ubwongereza kuko nyuma yo kubuheka akabugeza muri iki gikombe cy’isi, abufashje gutsinda ikipe ya Tuniziya ibitego 2-1 mu mukino wo mu itsinda G wabugoye cyane.

Sponsored Ad

Muri uyu mukino Ubwongereza bwatangiye buri hejuru cyane ya Tuniziya ndetse abakinnyi barimo Jese Lingard na Raheem Sterling bahusha uburyo bukomeye bwakagombye kuba bwavuyemo ibitego kuko basigaranye n’umunyezamu Babura igitego.

Ku munota wa 11 nibwo Harry Kane yafashije Ubwongereza gufungura amazamu ku mupira waturutse muri Koluneri yatewe na Trippier,John Stones atera umutwe umunyezamu wa Tunisia awukuramo, Kane awusongamo.

Tuniziya ntiyacitse intege kuko ku munota wa 35 yahawe penaliti nyuma y’ikosa Kyle Walker yakoreye witwa Fakhreddine Ben Yussef,rutahizamu Ferjani Sassi ayinjiza neza, amakipe ajya kuruhuka ari igitego 1-1.

Mu gice cya Kabiri,Ubwongereza bwaje bwariye karungu busatira Tunisia karahava ndetse bugenda bubona amahirwe yo kubona igitego,ba rutahizamu bayo ntibayabyaze umusaruro.

Umutoza Southgate w’Ubwongereza yagerageje kongera amaraso mashya mu busatirizi yinjiza mu kibuga Rashford wari wabanje hanze asimbura Raheem Sterling,wazonze cyane Tunisia.

Iminota 90 yarangiye ari igitego 1-1,umusifuzi yongeraho iminota 4 yahiriye Ubwongereza kuko nyuma y’umunota wa 1,Ubwongereza bwabonye Koluneri yatewe neza na Kyle Trippier, Harry Maguire atera umutwe wasanze Kane aho yari ahagaze ahita yinjiza igitego cya 2 cy’intsinzi ndetse umukino urangira Ubwongereza bubonye amanota 3, bugera ikirenge mu cy’Ububiligi bari mu itsinda rime, bwo bwatsinze Panama ibitego 3-0 bya Dries Mertens na Romelu Lukaku watsinze 2.

Abakinnyi babanje mu Kibuga:
TUNISIA:
Hassen (Ben Mustapha 15), Meriah, Syam Ben Youssef, Bronn, Maaloul, Skhiri, Badri, Sassi, Fakhreddine Ben Youssef, Khazri (Khalifa 85), Sliti (Ben Amor 73)

ENGLAND: Pickford, Walker, Stones, Maguire, Trippier, Alli (Loftus-Cheek 80), Henderson, Lingard (Dier 90+3), Young, Sterling (Rashford 68), Kane



Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa