skol
fortebet

Harry Kane yahaye igisubizo umunyamakuru wamubajije niba yifuza kuzakinira Real Madrid

Yanditswe: Wednesday 17, Oct 2018

Sponsored Ad

Rutahizamu w’Umwongereza Harry Kane ukinira ikipe ya Tottenham yabwiye umunyamakuru wamubajije niba yifuza kuzakinira Real Madrid ko igihe cyo kuyerekezamo kitaragera.

Sponsored Ad

Uyu rutahizamu wafashije Ubwongereza kwandagariza Espagne mu mujyi wa Seville, ku wa Mbere w’iki Cyumweru,yanze guhakana cyangwa ngo yemeze niba yifuza kuzerekeza mu ikipe ya Real Madrid ubwo yabibazwaga n’umwe mu banyamakuru bo muri Espagne.

Ibinyamakuru byo muri Espagne bimaze iminsi byerekeza Harry Kane mu ikipe ya Real Madrid kugira ngo asimbure Cristiano Ronaldo na Benzema uri gusaza,gusa we yabwiye umunyamakuru wabimubajije ko ntacyo yabivugaho, igihe kitaragera ati “Ihangane,ntabwo ari uyu munsi.”.

Sergio Ramos kapiteni wa Real Madrid aherutse gutangaza ko Harry Kane ari umukinnyi mwiza ndetse yakwitwara neza muri Espagne.

Harry Kane yitwaye neza mu mukino Ubwongereza bwatsinzemo Espagne ibitego 3-2 Kuwa Mbere,atanga imipira 2 yavuyemo ibitego.


Ramos yasingije Kane wabanyagiye ku wa Mbere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa