skol
fortebet

Haruna Niyonzima yafashe umwanzuro watunguye benshi mu bakunzi ba ruhago mu Rwanda

Yanditswe: Sunday 11, Nov 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Haruna Niyonzima, yatangaje ko yamaze gufata umwanzuro wo kutazongera gusinyira ikipe yo mu gihugu cya Tanzania,nyuma y’ibyo yaboneye mu ikipe ya Simba SC yamusinyishije ntimuhe umwanya wo gukina.

Sponsored Ad

Haruna uri mu bakinnyi bahembwa akayabo mu ikipe ya Simba SC no muri Tanzania muri rusange,yatunguye abakunzi ba ruhago bazi ko muri iki gihugu haba amafaranga menshi ndetse ntawakwitesha amahirwe yo gukomeza kuhakina.

Haruna yatangarije IGIHE dukesha iyi nkuru ko atishimiye ubuzima abayemo muri Simba SC kubera ko yabuze umwanya wo gukina nkuko byari bimeze muri Yanga Africans.

Yagize ati “Maze iminsi mu bibazo ariko sindibagirwa ko naje muri Simba mu kazi. Ntabwo navuga ko nishimye kuko sindashobora gukora ako kazi. Ntekereza ko imyaka maze aha (muri Tanzania) ihagije. Ntekereza ko ibyiza ari uko narangiza amasezerano muri Simba SC nkajya gushakira ahandi. Aha abantu bakorera ku gitutu gikabije. Benshi ntibabizi ariko hano birakabije igitutu ndakirambiwe ngomba kujya ahandi kuko ndacyari umukinnyi mwiza wakwifuzwa.”

Biravugwa ko Haruna Niyonzima yifuzwa n’amakipe atandukanye arimo ayo muri Afurika y’Epfo nka Baroka FC ikinamo Umurundi Shaban Hussein Tchabalala wahoze akinira Rayon Sports n’andi yo muri Aziya.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa