skol
fortebet

Haruna Niyonzima yahaye ubutumwa bukomeye abafana bakomeje kumusaba gusezera

Yanditswe: Tuesday 16, Oct 2018

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi, Niyonzima Haruna yabwiye abantu bakomeje kumwotsa igitutu bamusaba ko asezera ko aribwo agejeje igihe cyo gukina umupira w’amaguru ndetse agifite byinshi byo guha igihugu.

Sponsored Ad

Haruna yabwiye abanyamakuru ku munsi w’ejo Taliki ya 15 Ukwakira 2018 ko abamusaba ko asezera mu Mavubi basubiza amerwe mu isaho kuko adafite gahunda yo gusezera mu ikipe y’Igihugu kuko aribwo ageze mu gihe cyiza cyo gukina umupira.

Yagize ati “Maze igihe numva abantu bansaba gusezera mu Mavubi kandi ubu nibwo ngeze mu gihe cyiza cyo gukina.Twebwe twagize amahirwe yo kuzamuka mu ikipe y’igihugu byihuse ariko ntibivuze ko imyaka badutekerezaho ariyo dufite.Ejo muzareba abakinnyi tuzakina nabo,harimo abatubyaye ariko baracyakina umupira.

Ikibazo ni uko abantu bamaze igihe batubona mu ikipe y’igihugu gusa imyaka dufite twe na ba Migi,ntingana n’iyo abantu batuvugaho.Abanyarwanda benshi bakunda kunenga ibyo twakoze ntibashima ibyiza dukora.Sintekereza ko mu myaka tumaze dukina,twakoze ibibi gusa.”

Haruna yasabye abanyarwanda gukomeza gushyigikira ikipe y’igihugu n’igihe nta musaruro ibona kuko gutsinda bisaba ibintu byinshi birimo imitegurire ndetse n’ukuntu abakinnyi bazamurwa.

Amavubi arakira Guinea Conakry uyu munsi mu mukino w’umunsi wa 4 wo mu itsinda H,mu gushaka itike yo kwerekeza muriCAN izabera muri Cameroon,umwaka utaha.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa