skol
fortebet

Haruna Niyonzima yatangaje impamvu muri Tanzania afatwa nk’umwami mu Rwanda akitwa umusaza udashoboye

Yanditswe: Wednesday 25, Sep 2019

Sponsored Ad

Kapiteni w’ikipe y’igihugu Amavubi,Niyonzima Haruna,yatangaje ko impamvu muri Tanzania bamufata nk’umwami ari uko badahisha amarangamutima yabo mu gihe Abanyarwanda bo bahisha ikibarimo anongeraho ko burya nta muhanuzi iwabo.

Sponsored Ad

Uyu mukinnyi w’inararibonye mu kibuga hagati,yatangarije ikinyamakuru Isimbi dukesha iyi nkuru ko abanya Tanzania badakunda guhisha amarangamutima yabo ndetse ngo iyo bagukunze isi yose iba igomba kubimenya mu gihe abanyarwanda bo banga gushyira hanze ibyiyumbiro byabo.

Yagize ati “ Urabizi abanyarwanda ntidukunze kugaragaraza amarangamutima yacu, waba wishimye hari igihe umuntu atabimenya, bitandukanye n’abanya Tanzaniya, ntabyo guhisha iyo bakwishimiye barabikwereka n’Isi yose ikabimenya ni yo mpamvu.

Yakomeje agira ati "Gukundwa mu rugo na Tanzania ntabwo nabitindaho cyane kuko urabizi ko bajya banavuga ngo nta muhanuzi wemerwa iwabo, buriya njyewe abankunda n’abatankunda bose njyewe ndabakunda."

Haruna Niyonzima yamaze imyaka umunani akina mu gihugu cya Tanzania [kuva mu 2011 kugeza 2019] ahubaka aamteka atazasibanga nk’umukinnyi wa mbere wari uzi gukora ibitego ndetse no kurema uburyo bwinshi bubyara ibitego

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa