skol
fortebet

Hashyizwe hanze amashusho Neymar Jr ari kurwana na wa mukobwa umushinja kumufatira ku ngufu muri Hotel I Paris [AMAFOTO]

Yanditswe: Friday 07, Jun 2019

Sponsored Ad

Umunyamideli witwa Najila Trindade Mendes de Souza ukomeje gushinja Neymar Jr ko yamufashe ku ngufu,yagaragaye mu mashusho ari kumukubita,yafashwe umunsi umwe nyuma y’itariki avuka ko ariyo yamusanyirijeho ku ngufu.

Sponsored Ad

Iyi video yashyizwe hanze yagaragaje uyu mukobwa ari gukubita uyu ukinnyi wageragezaga kumuhunga,bari muri muri hotel.

Uyu mukobwa yumvikanaga agira “Ngiye kugukubita kuko ni wowe wankubise[Assault] ejo hashize.”

Souza yabwiye Brazilian TV ko yafashwe ku ngufu n’uyu mukinnyi mu gihe Neymar Jr we yemeza ko guhura n’uyu mukobwa byari umutego cyane ko yari yazanye ibyuma bifata amashusho n’amajwi.

Muri aya mashusho Souza yagize ati “Ngiye kugukubita.Uzi impamvu?Uzi impamvu?Ni uko ejo wankubise,unsiga njyenyine.” Uyu mukinnyi yagerageje kwirwanaho asunika uyu mukobwa n’amaguru.

Souza yabwiye Brazilian TV ko yifuzaga kuryamana na Neymar Jr cyane kubera izina yubatse gusa ngo bagihura yatangiye kumukubita aramubuza biba iby’ubusa.

Uyu mukobwa yavuze ko Neymar Jr yamwishyuriye itike imuzana I Paris na Hotel ariko bakimara guhura ngo ibyo yari amwitezeho sibyo yabonye.

Yagize ati “Yaje yasaze atandukanye n’umusore nari nzi mu butumwa twandikiranaga ariko kubera ko nifuzaga kuryamana nawe naravuze nti ibi ndabyihanganira.Nyuma yo gusomana yatangiye kunkubita,arambabaza cyane musaba ko yabihagarika kuko nababaraga cyane.

Trindade Mendes Souza yavuze ko Neymar Jr yamusabye imbabazi ariko hashize umwanya arongera atangira kumukubita bari gukorana imibonano mpuzabitsina ariyo mpamvu avuga ko yahohotewe cyane n’uyu mukinnyi.

Amakuru avuga ko iyi video yashyizwe hanze n’uyu mukobwa ifite iminota 7 yayifashe ku munsi wa kabiri mu rwego rwo gushaka ibimenyetso byo gushyira mu mazi abira Neymar Jr.Yagerageje kumushotora ngo arebe ko amukubita kugira ngo azabone uko atanga ikirego.

Neymar Jr wavunitse akaba atazakina igikombe cya Copa America,yavuze ko uyu mukobwa bakoze imibonano mpuzabitsina babipanze ariko ngo ari umutego yatezwe kugira ngo yamburwe amafaranga n’uyu mukobwa.






Trindade Souza yavuze ko Neymar Jr yamukubise ubwo barimo batera akabariro

Ibitekerezo

  • Ndumva umukobwa uriwe nyirabayazana neymar ararengana KBS

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa