skol
fortebet

Hassan yashinje abasifuzi kubogamira kuri Rayon Sports

Yanditswe: Monday 25, Dec 2017

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Miroplast FC Muhire Hassan yatunze agatoki abasifuzi bamusifuriye ku mukino wa Rayon Sports ko babogamye bagatuma ikipe ye idatahana amanota 3 ku munsi wa 10 wa shampiyona.
Uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kunganya na Rayon Sports 1-1 ndetse ko kuba abasifuzi basifuye ibitandukanye n’ibyo bize aricyo cyatumye adatsinda Rayon Sports kandi yarayiruhije.
Yagize ati “Byashobokaga ko dutsinda uyu mukino ariko kubera abasifuzi ntazi ikibazo bagize muri iyi (...)

Sponsored Ad

Umutoza w’ikipe ya Miroplast FC Muhire Hassan yatunze agatoki abasifuzi bamusifuriye ku mukino wa Rayon Sports ko babogamye bagatuma ikipe ye idatahana amanota 3 ku munsi wa 10 wa shampiyona.

Uyu mutoza yabitangarije abanyamakuru nyuma yo kunganya na Rayon Sports 1-1 ndetse ko kuba abasifuzi basifuye ibitandukanye n’ibyo bize aricyo cyatumye adatsinda Rayon Sports kandi yarayiruhije.

Yagize ati “Byashobokaga ko dutsinda uyu mukino ariko kubera abasifuzi ntazi ikibazo bagize muri iyi minsi,basifura ibintu bihabanye n’ibyo bize byari bigoye gukina n’ikipe iri gufashwa n’abasifuzi.Ubundi umusifuzi yakabaye ararama agaca urubanza atabogamye,ariko iyo ahengamiye ku ruhande rumwe biba bigoye.

Hassan yavuze ko yababajwe n’uko umusifuzi yemeje igitego cya Shassir kandi yari yaraririye ndetse akirengagiza bya hato na hato amakosa yakorerwaga abakinnyi be mu gice cya kabiri cy’ umukino.

Uyu mutoza yanenze itangazamakuru rikabiriza amwe mu makipe kandingo arakomeye mu gihe we abona amakipe ajya kunganya ubushobozi.

Mbere y’uyu mukino,ubuyobozi bwa Miroplast FC bwari bwakubye inshuro 3 agahimbazamusyi k’abakinnyi iyo baramuka batsinze ikipe ya Rayon Sports biza kurangira bidashobotse.

Remy Dusingizimana

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa