skol
fortebet

Hatangajwe ibiciro byo kwinjira ku mikino ya ¼ cy’irangiza ya CECAFA Kagame Cup

Yanditswe: Monday 15, Jul 2019

Sponsored Ad

Nyuma yo gutangaza ko imikino yose ya ¼ cya CECAFA Kagame Cup izakinirwa kuri stade ya Kigali I Nyamirambo,ibiciro byo kwinjira ku mikino byamaze gushyirwa hanze aho itike ya make yashyizwe kuri 2000 FRW naho iya menshi ishyirwa kuri 20.000 FRW.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Nyakanga 2019 nibwo iyi mikino iratangira aho saa kumi z’amanywa TP Mazembe izahura na Azam FC naho saa kumi n’ebyiri n’igice z’umugoroba, Rayon Sports icakirane KCCA.

Ibiciro byose byo kwinjira muri iyi mikino yombi ni 2000 FRW , 5000 FRW na 20.000 FRW.

KU wa Gatatu saa kumi z’umugoroba, Gor Mahia izahura na Green Eagles naho saa kumi n’ebyiri n’igice , APR FC ihure na AS Maniema Union.

Mu gihe amakipe ari gukina yanganya mu minota 90, hazajya hitabazwa iminota 30 y’inyongera, nakomeza kunganya hitabazwa penaliti.

Izatsinda hagati ya TP Mazembe na Azam FC, muri 1/2 izahura nizava hagati ya APR FC na AS Maniema. Izava hagati ya KCCA na Rayon Sports, muri 1/2 izahura nizava hagati ya Green Eagles na Gor Mahia FC.

Ikipe yegukanye iri rushanwa ihabwa igikombe giherekejwe n’ibihumbi mirongo itatu by’amadorali ya Amerika ($30,000). Ni angana na Miliyoni makumyabiri na zirindwi mu mafaranga y’u Rwanda (27.000.000 FRW). Ikipe ya kabiri ihabwa $20,000 ( Miliyoni 18 FRW) naho iya gatatu ikegukana $10,000 (Miliyoni 9 FRW) .


Uko amakipe azahura mu mikino ya CECAFA kugeza kuri final

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa