skol
fortebet

Hatangijwe mu Rwanda umushinga uzafasha abana bato gukina hanze

Yanditswe: Saturday 12, Oct 2019

Sponsored Ad

skol

Mu Rwanda hatangijwe umushinga “e-sports Rwanda” ugamije gufasha abakinnyi mu byiciro bitandukanye kumenyekana yaba mu Rwanda no hanze yarwo.

Sponsored Ad

Uyu mushinga uzafasha kuzamura siporo y’u Rwanda igere ku rwego mpuzamahanga kuko abakinnyi benshi bazafashwa gukina nk’ababigize umwuga. Aba bakinnyi ariko bakazajya bakurikiranwa ari uko babanje gukorerwa ikizamini cy’ubuzima n’abaganga babifitiye ubumenyi ndetse bakarebwa n’abatoza bafite ubunararibonye mu mikino itandukanye.

Umuyobozi akaba ari nawe watangije uyu mushinga, Dr Irakiza Jean Jacques atangaza ko ubu bakorana n’amashuri y’umupia w 10 abarirwamo abana bagera kuri 665 bakaba bareba abana bafite impano kurusha abandi kugira ngo bazabafashe kugera kure hashoboka.

Yakomeje avuga ko aba bana babanza bakareba ibijyanye n’ubuzima bwabo hanyuma bakabayobora mu buryo bwo gukora siporo ifite intego kugira ngo impano zabo zizababyarire umusaruro ufatika yaba kuri bo ndetse n’igihugu cyabo.

Uretse ibi kandi muri uyu mushinga bareba byose umwana azakenera ngo azavemo umukinnyi mwiza nyuma akaba ari bwo batangira kubashakira amakipe hirya no hino ku bufatanye n’abamaze kubigira umwuga.

Umushinga “eSport Rwanda” ni wo ufasha abana kubona amashusho y’imikino itandukanye baba bakinnye ari nayo yifashishwa mu kwereka amakipe bakwerekezamo yabashima akabafata.

Kugira ngo ibikorwa bigende neza, uyu mushinga ukora bya hafi n’ababyeyi bafite abana bifuza ko batera imbere.

Mu kuboza 2019 akaba ari bwo hazaba irushanwa aho abakinnyi 43 babyifuje muri 665 akaba ari bo bazitabira. Iri rushanwa rikaba rizatumirwano abashinzwe gukurikirana impano z’abana baturutse hirya no hino ku Isi bityo abitwaye neza bakaba bajyanwa mu mashuri y’umupira w’amaguru ku mugabane w’u Burayi n’ahandi hantandukanye.

Kugeza ubu “eSport Rwanda” ifite abana babiri batarengeje imyaka 13 bagaragaje ko bafite impano aho barimo gukurikiranwa kugira ngo bazashakirwa amakipe.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa