Kigali

Hazard na De Gea nibo ntandaro zo gusezera kwa Zidane muri Real Madrid

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 5 June 2018 Yasuwe: 4134

Ubwumvikane buke hagati ya Zinedine Zidane na perezida wa Real Madrid Florentino Perez ku byerekeye kugura abakinnyi 2 Eden Hazard na David De Gea nibwo bwatumye uyu mufaransa yegura ku kazi ko gutoza Real Madrid.

Amakuru mashya yatangajwe n’ibinyamakuru byo muri Espagne ku cyateye Zinedine Zidane wahesheje ibikombe 3 bya UEFA Champions League byikurikiranya kwegura muri Real Madrid,ni ubwumvikane buke yagiranye na perezida we Perez aho yifuzaga kugura Eden Hazard akagurisha Gareth Bale ndetse yanga ko Perez agura David de Gea kandi yarabyifuzaga.

Zidane yanze ko Perez agura De Gea

Bigitangira,Zinedine Zidane yabwiye Perez ko yifuza ko Real Madrid yagurisha Gareth Bale ikazana Eden Hazard arabyanga bituma uyu mufaransa yivumbura.

Florentino Perez yashatse kugura umunyezamu David de Gea Zidane amubwira ko atabishaka kuko afitiye icyizere Kaylor Navas,bituma aba bombi baterana amagambo ,Zidane abwira Perez ko atashobora gutoza ikipe itamuha ibyo ashaka.

Hazard akundwa bikomeye na Zidane

Biravugwa ko umutoza Zidane yifuje kugira ijambo mu kugura abakinnyi nyuma yo kubaka izina agatwara ibihembo 9 mu myaka 2 yari ayimazemo,ariko ubuyobozi bwa Real Madrid burabimwangira ahitamo kwegura.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


  • chat_bubble goto

    Eeeeeh. Iyo agura Hazard, yari kuba akoze amferi

    3 months ago

Inzindi nkuru

Gahunda y’uko amakipe azahura mu mikino y’Agaciro Development Fund uyu mwaka...

Ubuyobozi bw’ikigega Agaciro Development Fund bwatangaje ko guhera kuwa...
24 September 2018 Yasuwe: 1296 0

Messi na Cristiano Ronaldo basuzuguye bikomeye FIFA

Ba rutahizamu bamaze imyaka 10 bayoboye isi Cristiano Ronaldo na Lionel...
24 September 2018 Yasuwe: 2864 0

Umutoza wa Enyimba FC yatangaje abakinnyi 3 yifuza kugura muri Rayon...

Umutoza w’ikipe ya Enyimba FC yo muri Nigeria, Usman Abd’Allah, yatangaje ko...
24 September 2018 Yasuwe: 7011 0

Muvunyi Paul yatangaje impinduka bagiye gukora muri Rayon Sports kubera CAF...

Umuyobozi w’ikipe ya Rayon Sports,Muvunyi Paul yavuze ko kuba barageze mu...
24 September 2018 Yasuwe: 3119 0

David Beckham yasekeje benshi kubera umutoza yifuza ko yazatoza ikipe...

Uwahoze ari umukinnyi w’umupira w’amaguru David Beckham uherutse gushinga...
24 September 2018 Yasuwe: 1742 0

Paul Pogba yanenze ku mugaragaro imitoreze ya Jose Mourinho

Umukinnyi Paul Pogba yongeye kubiba urwango hagati ye n’umutoza we Jose...
24 September 2018 Yasuwe: 1596 0