skol
fortebet

Hazard yandagaje Mourinho na Conte mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru

Yanditswe: Sunday 02, Sep 2018

Sponsored Ad

Kabuhariwe Eden Hazard yabwiye abanyamakuru ko umupira Chelsea iri gukina muri iyi minsi ari mwiza utandukanye n’uwo Mourinho na Conte bakinaga mbere y’uko birukanwa muri Chelsea bombi.

Sponsored Ad

Uyu musore wigaragaje mu mukino wo ku munsi w’ejo Chelsea yatsinze Bournemouth 2-0 birimo kimwe cye,yavuze ko Maurizio Sarri ari gukina umukino mwiza cyane ugereranyije n’uwo Conte na Mourinho bakinnye.

Hazard yashimye imikinire ya Sarri ibafasha kugumana umupira

Yagize ati “Nkunda guhora mfite umupira.nibura muri metero 30.Nishimiye imikinire ya Sarri kuko itandukanye cyane n’uko twakinaga ku bwa Conte na Mourinho baheruka kudutoza.Dusigaye tugumana umupira kandi ni ibintu binshimisha cyane.”

Hazard yavuze ko abakinnyi babiri Chelsea yaguze barimo Jorginho na Mateo Kovacic bari gufasha ikipe kwitwara neza kubera imikinire yabo yok u rwego rwo hejuru.

Hazard yavuze ko icyo yifuza ari uko bakomeza gukina muri ubu buryo bakarusha amakipe bahanganye ndetse bagatsinda batugariye nkuko byagendaga ku bwa Jose Mourinho na Antonio Conte.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa