skol
fortebet

Hemedi yongeye gushimangira urwango abafana ba Kiyovu Sports banga Rayon Sports

Yanditswe: Tuesday 15, Jan 2019

Sponsored Ad

Umukuru w’abafana ba Kiyovu Sports mu Rwanda,Minani Hemed yatangaje ko we n’abakunzi b’iyi kipe biteguye gushyigikira buri kipe yose izahagararira u Rwanda uretse Rayon Sports.

Sponsored Ad

Minani Hemed yavuze ko bakomeje imyiteguro yo gufana Mukura Victory Sports ndetse ngo kuba yaratsinzwe ibitego bitatu na Al Hilal Omdurman bitazababuza kongera kumanuka i Huye kuyishyigikira,kuko biyemeje gufana buri kipe yose ihagarariye u Rwanda uretse Rayon Sports.

Yagize ati “Nta kipe yo mu Rwanda tutazashyigikira nk’Abayovu igihe cyose abantu bazaba babyumva nk’uko tubyumva ariko ikipe ya Rayon Sports ntabwo irimo. Biterwa n’uko ari amateka yaranze amakipe yombi, yaba Kiyovu Sport na Rayon Sports. Andi makipe tuzayajya inyuma usibye Rayon Sports kandi niko ukuri kumeze”

Mu mwaka w’imikino ushize ubwo Kiyovu Sports yaburaga Ambulance bikavugwa ko yatwawe na Rayon Sports,Minani Hemed yavuze ko Rayon Sports ari abanzi bayo b’igihe kirekire nta gitangaje kirimo.

Ibitekerezo

  • Niko se Hemedi, mutayishyigikiye nta affaire irimo. Imitunu y’urukwavu ntibuza ishyamba gushya. Mubanze mubeho, mubone kuvuga. Kiyovu yari iya kera, naho ubu muri gupacapaca. Icyakora ku rugambo muri aba mbere.

    Nta bufasha bw’ikipe iyo ariyo yise mu Rwanda, rayon sport ikeneye.

    Umwuka ni uwawe umusanzu ni uwawe isanzure rwose rayon ntago igukeneye mubayifana ifite abafana bahagije .iyo utirirwa uyivuga mu izina kuko sibyo igenderaho abafana bazizana rwose uko uyanga turushaho kuyikunda.Kandi ibyo ni uburenganzira bwawe

    Yewee iyo uvuga ayo magambo uba wanje gukereza aho mwari mugiye tubamanuye mucya 2 imana igakiga ukuboko

    Ariko nyamara mbona leta y’ u Rwanda ifatanije na CNLG bakwiye gutangirira hafi bene aya magambo ahora ava muri kiyovu sports kandi kubantu bamwe: ubushize umwe ati hari igihiriri(ashaka kuvuga abafana ba rayon sports), Hemed ati we nabo ahagarariye bagomba kwanga rayon sports byigihe cyose(nwibuke ko mubanyarwanda 5 haba harimo byibura umurayon umwe). Muri make ibyo bintu nibyo kwamaganirwa kure, ntabwo byaba bikiri umupira, ahubwo byazabyara ikintu gikomeye kandi kibi kurwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa