skol
fortebet

Hey yatangaje amayeri arakoresha kugira ngo atsinde Uganda

Yanditswe: Saturday 12, Aug 2017

Sponsored Ad

Umutoza Antoine Hey w’ikipe y’igihugu Amavubi aracakirana na Uganda uyu munsi saa Cyenda aratangaza ko Atari buze guha agahenge ikipe ya Uganda kuko araza kuyataka kuva umupira utangiye kugeza urangiye kugira ngo aheshe u Rwanda itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018.
Ibi uyu mutoza yabitangaje mu myitozo y’ejo mu gitondo Amavubi aho yavuze ko abakinnyi be bameze neza kandi ko umwuka bafite ari uwo gutsinda iyi kipe yigaruriye u Rwanda cyane ko mu mikino irenga 5 iheruka u Rwanda rwahuye (...)

Sponsored Ad

Umutoza Antoine Hey w’ikipe y’igihugu Amavubi aracakirana na Uganda uyu munsi saa Cyenda aratangaza ko Atari buze guha agahenge ikipe ya Uganda kuko araza kuyataka kuva umupira utangiye kugeza urangiye kugira ngo aheshe u Rwanda itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN 2018.

Ibi uyu mutoza yabitangaje mu myitozo y’ejo mu gitondo Amavubi aho yavuze ko abakinnyi be bameze neza kandi ko umwuka bafite ari uwo gutsinda iyi kipe yigaruriye u Rwanda cyane ko mu mikino irenga 5 iheruka u Rwanda rwahuye na Uganda yose rwarayitsinzwe.

Yagize ati “Ntabwo turi buze gukina twugarira.Turifuza gukinira mu kibuga cyabo.Dukeneye ko abakinnyi bitanga uko bashoboye kandi bakirinda gukora amakosa adakenewe.Abakinnyi banjye bitwaye neza mu mukino wa gicuti twakinnye na Sudan,niyo mpamvu nizeye ko icyizere bahakuye kirabafasha kwitwara neza uyu munsi.”

Umutoza Antoine Hey yashimangiye ko uyu mukino uraza kuba ukomeye cyane ko ikipe ya Uganda ariyo kipe iyoboye aka karere aho yemeje ko uyu mukino uraza kuba utandukanye n’uwo aherutse gusezereramo Tanzania.

Uyu mukino ubanza uteganyijwe uyu munsi taliki ya 12 Kanama 2017 aho uraza kubera kuri stade St. Mary Kitende ku I saa cyenda za hano mu Rwanda.

Ibitekerezo

  • ntibavuga arakoresha bavuga akoresha iyo ra ni iyiki?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa