skol
fortebet

Hey yizeye gusezerera ikipe ya Tanzania

Yanditswe: Friday 21, Jul 2017

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Nyakanga nibwo ikipe y’u Rwanda Amavubi iracakirana na Tanzania mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN aho umutoza Antoine Hey w’Amavubi yatangaje ku munsi w’ejo ko yiteguye gusezerera Tanzania uko byagenda kose.
Mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi mu cyumweru gishize muri Tanzania warangiye banganyije igitego 1-1 aho biraza gukomeza uyu mukino ku mpande zombi cyane ko buri kipe iraza gukina ishaka gutsinda gusa (...)

Sponsored Ad

Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 22 Nyakanga nibwo ikipe y’u Rwanda Amavubi iracakirana na Tanzania mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike yo kwerekeza mu mikino ya CHAN aho umutoza Antoine Hey w’Amavubi yatangaje ku munsi w’ejo ko yiteguye gusezerera Tanzania uko byagenda kose.

Mu mukino ubanza wahuje aya makipe yombi mu cyumweru gishize muri Tanzania warangiye banganyije igitego 1-1 aho biraza gukomeza uyu mukino ku mpande zombi cyane ko buri kipe iraza gukina ishaka gutsinda gusa amahirwe menshi afite Amavubi kuko asabwa kunganya 0-0 cyangwa agatsinda ku kinyuranyo icyo ari cyo cyose.

Mu kiganiro umutoza Hey yagiranye n’abanyamakuru ku munsi w’ejo yatangaje ko kubera imyitozo bakoze ndetse n’uko umukino ubanza wagenze bimuha icyizere cyo gukomeza uyu munsi.

Yagize ati “Twakoze imyitozo ihagije kandi nta bibazo by’imvune twahuye nabyo .Abakinnyi bafite icyizere kurusha ku mukino ubanza niyo mpamvu tugomba kurangiza akazi twatangiriye I Mwanza mu cyumweru gishize.”

Nyuma y’uyu mukino urakinirwa kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo saa cyenda n’igice, nibwo turaza kumenya ikipe irakomeza mu cyiciro gikurikira aho izacakirana hagati ya Sudani y’Amajyepfo na Uganda mu cyiciro cya nyuma .

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa