skol
fortebet

Huye: Abaturage basigaye bumva agaciro n’akamaro ka siporo ku buzima

Yanditswe: Sunday 24, Sep 2017

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye akarere ka Huye bavuga ko gukora siporo bibafasha kugira ubuzima bwiza birinda kurwaragurika ndetse bikanatuma basabana. Ibi babigarutseho kuri iki cyumweru ubwo bahuriraga mu mujyi wa Huye muri siporo rusange yateguwe n’ihuriro ry’abanyashuri biga Pharmacy mu Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Huye babinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.
Bamwe mu baturage n’abayobozi b’akarere ka Huye bakoze siporo mu mihanda inyuranye yo mu mujyi wa Huye. Mutuyimana J.Paul uhagarariye (...)

Sponsored Ad

Bamwe mu batuye akarere ka Huye bavuga ko gukora siporo bibafasha kugira ubuzima bwiza birinda kurwaragurika ndetse bikanatuma basabana. Ibi babigarutseho kuri iki cyumweru ubwo bahuriraga mu mujyi wa Huye muri siporo rusange yateguwe n’ihuriro ry’abanyashuri biga Pharmacy mu Rwanda ku bufatanye n’akarere ka Huye babinyujije mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC.

Bamwe mu baturage n’abayobozi b’akarere ka Huye bakoze siporo mu mihanda inyuranye yo mu mujyi wa Huye. Mutuyimana J.Paul uhagarariye Association y’abanyeshuri biga Pharmacy mu Rwanda avuga ko ubusanzwe ibikorwa nk’ibi babikoreraga mu mujyi wa Kigali, ariko ngo batangiye no kubijyana mu turere aho banapima indwara zitandura nyuma ya siporo.

Umuyobozi w’akarere ka Huye, Kayiranga Muzuka Eugene, avuga ko muri Huye siporo imaze kuba umuco bitewe n’icyo ibamariye, agasaba ababyeyi kuyikangurira n’abana babo kugirango bakure bayikunda.

Uretse kuba habaye siporo ku baturage n’abayobozi mu karere ka Huye nyuma yayo hanabayeho igikorwa cyo gupima ku buntu abayitabiriye indwara zitandukanye by’umwihariko izitandura mu rwego rwo gushyira mu bikorwa icyumweru cyahariwe kwirinda indwara z’umutima.

RBA

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa