skol
fortebet

Huye: Umuturage umwe muri babiri arwaye malariya

Yanditswe: Wednesday 26, Apr 2017

Sponsored Ad

Abaturage batuye akarere ka Huye mu ntara y’ amajyepfo baravuga ko indwara ya maraliya imaze imyaka irenga ibiri ari icyorezo. Muri ako karere umuntu umwe mu bantu babiri arwaye maraliya.
Kuri uyu wa Gatatu nibwo u Rwanda rwihizije umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya maraliya, ubusanzwe wizihizwa tariki 25 Mata buri mwaka. Uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Huye.
Abaturage batuye umurenge wa Simbi wo mu karere ka Huye baganiriye n’ ikinyamakuru umuryango bavuze ko kuva muri 2015, indwara (...)

Sponsored Ad

Abaturage batuye akarere ka Huye mu ntara y’ amajyepfo baravuga ko indwara ya maraliya imaze imyaka irenga ibiri ari icyorezo. Muri ako karere umuntu umwe mu bantu babiri arwaye maraliya.

Kuri uyu wa Gatatu nibwo u Rwanda rwihizije umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya maraliya, ubusanzwe wizihizwa tariki 25 Mata buri mwaka. Uyu munsi wizihirijwe mu karere ka Huye.

Abaturage batuye umurenge wa Simbi wo mu karere ka Huye baganiriye n’ ikinyamakuru umuryango bavuze ko kuva muri 2015, indwara ya malariya yabaye nk’ icyorezo. Abo baturage bavuga ko bakora ibisanzwe bikorwa mu rwego rwo kwirinda malariya nyamara igakomeza kubibasira.

Mukamana Yoranda ni umubyeyi wari waje gusuzumisha umwana we ku kigo nderabuzima cya Simbi, ahizihijwe umunsi mpuzamahanga wo kurwanya indwara ya malariya.


Yoranda Mukamana
Yagize ati “Uburyo bwo kwirinda malariya turabuzi, turabukoresha, turara mu nzitiramibu, twakuyeho ibidendezi n’ ibihuru hafi y’ amazu yacu, ariko ntacyo bitanga.. tubona ari nk’ icyorezo cyatuziye”

Umujyanama w’ ubuzima wo mu murenge wa Simbi, Dusanamariya Eugenie yabwiye Umuryango ko mu baturage 150 yasuzumye kuri uyu wa 26 Mata 2017 yasanze abarenga 90 barwaye malariya.

Dusanamariya Eugenie

Yagize ati “Twakoze ibishoboka byose nk’ abajyanama b’ ubuzima ariko tubona ntacyo bitanga. Dukeka ko ari imibu idasanzwe yaba yaribasiye kano karere”

Umuyobozi mukuru w’ ikigo cy’ igihugu cy’ ubuzima RBC Dr Condo Jeanine yavuze ko u Rwanda rwahisemo ko uyu munsi wizihirizwa mu karere ka Huye kuko ari kamwe mu turere twugarijwe n’ iyi ndwara. Avuga ko mu karere ka Huye umuturage umwe kuri babiri arwaye malariya.

Yagize ati “Akarere ka Huye kari mu turere tugaragagamo malariya cyane, niyo mpamvu twahisemo ko uyu munsi wizihirizwa muri aka karere. Hano turi, umuntu umwe mu bantu babiri arwaye malariya”

Dr Condo yakomeje asaba inzego zirimo abaganga, abayobozi n’ ingabo gukomeza gufatanyiriza hamwe mu kurandura iyo ndwara.

Umuyobozi w’ akarere ka Huye Kayiranga Muzuka Eugene yavuze ko abaturage baturiye ibishanga aribo bibasiwe na malariya ku kigero cyo hejuru. Avuga ko afite icyizere ko iyo ndwara izagabanyuka.

Yagize ati “Malariya imaze igihe kinini ari ikibazo mu karere kacu ka Huye, igaragara cyane mu ngo zegereye ibishanga. Mwabonye ko batangije igikorwa cyo gutera imiti yica udukoko mu ngo z’ abaturage dufite icyizere ko mu minsi iri imbere malariya izagabanyuka”

Mu karere ka Huye abaturage baârwaye malariya muri Gashyantare ni 60 731 naho muri Werurwe ni 48 418(ni muri uyu mwaka wa 2017).

Dore uko uturere twakurikiranye mu kugira malariya nyinshi muri Werurwe: Huye, Nyanza, Ngoma, Kayonza, Ruhango, Kamonyi, Rusizi, Rwamagana Nyaruguru, na Muhanga.

Ku Isi buri mwaka malariya ihitana abantu bagera ku bihumbi 400, muri bo 93% ni abo ku mugabane w’ Afurika biganjemo abo muri Afurika yo munsi y’ ubutayu bwa Sahara.

Mu rwego rwo guhangana n’ iyi ndwara ya malariya yongye gukaza umurego guhera mu mpera za 2015, Kuva mu Ugushyingo 2016 kugeza muri Werurwe 2017 Leta y’ u Rwanda yahaye abaturage inzitiramibu miliyoni 4 zikoranye umuti. Uretse icyo kandi hanatewe umuti wica udukoko mu ngo z’ abaturage mu turere turimo Kirehe, Nyagatare, Gatsibo, Bugesera na Gisagara.

Muri uyu mwaka (2017 ) Leta y’ u Rwanda yatangiye kuvurira ubuntu abarwayi ba malariya bari mu cyiciro cya mbere n’ icya kabiri by’ ubudehe ndetse n’ abajyanama b’ ubuzima bemererwa kuvura iyo ndwara abaturage bose baba abana n’ abakuze.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa