skol
fortebet

IAAF yanze gukuriraho Uburusiya ibihano

Yanditswe: Tuesday 01, Aug 2017

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’imikino Ngororamubiri ku isi (IAAF) yanze gukuriraho ibihano Uburusiya byo kwitabira imikino mpuzamahanga nyuma y’inama yabereye I London mu Bwongereza ku munsi w’ejo taliki ya 31 Nyakanga 2017.
Igihugu cy’Uburusiya cyafatiwe ibihano mu Gushyingo 2015 nyuma y’aho bigaragariye ko benshi mu bakinnyi bacyo bakoresha imiti yongera imbaraga itemewe n’ikigo gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mikino ku isi (WADA), aho IAAF ndetse na Komite mpuzamahanga y’imikino (...)

Sponsored Ad

Impuzamashyirahamwe y’imikino Ngororamubiri ku isi (IAAF) yanze gukuriraho ibihano Uburusiya byo kwitabira imikino mpuzamahanga nyuma y’inama yabereye I London mu Bwongereza ku munsi w’ejo taliki ya 31 Nyakanga 2017.

Igihugu cy’Uburusiya cyafatiwe ibihano mu Gushyingo 2015 nyuma y’aho bigaragariye ko benshi mu bakinnyi bacyo bakoresha imiti yongera imbaraga itemewe n’ikigo gishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mikino ku isi (WADA), aho IAAF ndetse na Komite mpuzamahanga y’imikino Olimpiki bafashe umwanzuro wo guhagarika abakinnyi b’abarusiya mu mikino mpuzamahanga harimo n’imikino Olimpiki yabereye I Rio de Janeiro mu mwaka ushize.

Nubwo ku munsi w’ejo Uburusiya bwaje muri iyi nama bugaragaza ko ibyo bwasabye byakozwe ntabwo byanyuze abari muri iyi nama aho batangaje ko ibihano bigomba gukomeza kugeza mu Gushyingo uyu mwaka gusa bemeza ko baramutse bagaragaje ibimenyetso by’uko iki kibazo cyakemutse byakurwaho.

Mu kiganiro umuhanga mubyo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu mikino wari muri iyi nama yagiranye na Dailymail dukesha iyi nkuru yayitangarije ko abona Uburusiya buri mu nzira nziza ndetse ko vuba aha ibi bihano bishobora gukurwaho.

Yagize ati “Barashaka kuzuza ibyo basabwe,kuko bagaragaje iterambere ryo kwikosora nyuma yo kubahagarika mu Gushyingo 2015 gusa haracyari byinshi bagomba gukosora wenda uyu munsi cyangwa ejo,simbizi neza.Twahaye ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri mu Burusiya ibyo bagomba gukora ni ahabo ho kubikurikiza”.

Biteganyijwe ko uhagarariye ishyirahamwe ry’imikino ngororamubiri Dmitry Shlyakhtin agomba gutanga ikiganiro muri aba banyamuryango ba IAAF muri iyi nama y’iminsi 2 gusa benshi ntabwo biteze ko azasaba imbabazi ku bw’uyu mugayo wagiye ku bakina imikino ngoraramubiri bo mu gihugu cye.

Perezida wa IAAF Lord Coe we yagize ati “ntabwo ari bibi kuba tutakuyeho ibi bihano gusa turi mu nzira nziza yo gukemura iki kibazo.”

Yavuze kandi ko icyemezo cyo guhagarika Uburusiya mu mikino Olimpike y’I Rio cyari gikwiye kanfi ashima ko abakinnyi b’Abarusiya bemerewe gukina nk’abakinnyi bigenga kandi bazakomeza kubibemerera cyane ko nubwo mu mikino Olimpiki yabereye I Rio Uburusiya bwahagarariwe ni umukinnyi umwe Darya Klishina wahatanye mu gusimbuka aharehare, mu mikino y’isi igomba gutangira kuri uyu wa gatanu taliki ya 04 Nyakanga I London hazitabira abakinnyi 19 b’iki gihugu aho bazakina bigenga ndetse nibaramuka batwaye imidali ya zahabu hazaririmbwa indirimbo ya IAAF aho kuba iy’Uburusiya.

Nubwo hapimwe abarenga ibihumbi 10 bikozwe n’Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ry’ibihugu bigize ubwami bw’Ubwongereza Andersen yavuze ko uyu mubare ari muto ugereranyije n’ibihumbi 18 by’abakinnyi Ishyirahamwe rishinzwe kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge mu Burusiya RUSADA rigomba gusuzuma.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa