skol
fortebet

Ibigo 3 bikomeye birifuza kugura ikipe ya Chelsea FC

Yanditswe: Sunday 14, Apr 2019

Sponsored Ad

Ikipe ya Chelsea FC ishobora kugurwa na kimwe mu ibigo 3 bikomeye birimo icyo muri Asia,US n’ikigo cya INEOS gisanzwe ari icya Sir Jim Ratcliffe, umuherwe wa mbere mu Bwongereza.

Sponsored Ad

Nyuma y’ibibazo Ubwongereza bwagiranye n’Uburusiya muri Politiki bigatuma umuherwe wayo Roman Abramovich yimwa VISA,biravugwa ko yifuza kugurisha iyi kipe ndetse ngo ibigo bikomeye birifuza gutanga akayabo ka miliyari ebyiri n’igice z’amapawundi.

Muri Gicurasi uyu mwaka nibwo Roman yimwe Visa y’Ubwongereza biramurakaza cyane ndetse ngo mu mpeshyi y’uyu mwaka arateganya kugurisha Chelsea.

Muri uyu mwaka w’imikino,Roman Abramovich w’imyaka 53 ntaritabira umukino n’umwe wa Chelsea kandi inshuro nyinshi yabaga ari ku kibuga Stamford Bridge kuko yari atuye London gusa muri Gicurasi yahise ashaka ubwenegihugu bwa Israel ajya kuba mu Mujyi wa Tel Aviv.

Ikinyamakuru Daily Mail cyatangaje ko iyi kipe yamaze kwinjira mu biganiro n’ibigo 3 bikomeye ndetse mu minsi iri imbere hazatangazwa uwayegukanye ayambuye uyu Murusiya w’umuherwe.

Sir Jim Ratcliffe utunze akayabo ka miliyari 21 z’amapawundi,yavuze ko yifuza kugura Chelsea gusa atiteguye gutanga amafaranga yose Abrahimovich asaba cyane ko ngo ahenda cyane.

Umuyobozi wa Chelsea, Bruce Buck, aherutse gutangaza ko Roman Abramovich ashaka kugumana Chelsea n’ubwo kugeza ubu yahagaritse kureba imikino yayo.


Abrahimovich arashaka kugurisha Chelsea

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa