skol
fortebet

Ibigwi by’abatoza 3 bagomba gutoranywamo umwe uzatoza Amavubi, umwe amaze imyaka 7 nta kipe afite

Yanditswe: Tuesday 21, Feb 2017

Sponsored Ad

Batangiye ari abatoza 52, nyuma y’igihe gito 44 barasezerewe hasigaramo 8 gusa, no muri abo 8 kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare FERWAFA yatangaje ko 5 basezerewe hasigayemo 3 gusa, abo bose ni abashakaga gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amagura ‘Amavubi’.
Umunya Portugal Jose Rui Lopez Aguas, Raoul Savoy ukomoka muri Switzerland n’umudage Antoine Hey nibo bazakora ikizamini cya nyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017 hakurwemo umwe uzahabwa ikipe y’igihugu (...)

Sponsored Ad

Batangiye ari abatoza 52, nyuma y’igihe gito 44 barasezerewe hasigaramo 8 gusa, no muri abo 8 kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare FERWAFA yatangaje ko 5 basezerewe hasigayemo 3 gusa, abo bose ni abashakaga gutoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda y’umupira w’amagura ‘Amavubi’.

Umunya Portugal Jose Rui Lopez Aguas, Raoul Savoy ukomoka muri Switzerland n’umudage Antoine Hey nibo bazakora ikizamini cya nyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017 hakurwemo umwe uzahabwa ikipe y’igihugu Amavubi.

Hano twagukusanyirije amwe mu mateka yabo ari abatoza dore ko Atari na menshi.

1. José Rui Lopez Águas

José Rui Lopez Águas, ni umutoza w’umunya Portugal wavutse tariki ya 28 Mata 1960, avukira Lisbon muri Portugal akaba afite uburebure bwa metero 1 na santimetero 79 (1.79m), ni umwe mu batoza batatu bari guhatanira gutoza ikipe y’igihugu Amavubi.

Iyo urebye ku bigwi by’uyu mugabo cyane cyane mu butoza usanga nta mateka menshi afite mu butoza, dore ko yanatunguranye aza mu batoza batatu bagomba kuvamo umwe uzahabwa ikipe y’igihugu Amavubi, nk’ibigaragara mu amateka ya Águas nta kipe n’imwe yo muri Afurika yatoje nka kimwe mubyagenderwagaho mu gutoranya abatoza.

Mu makipe agera kuri 6 Aguas yagaragayemo nk’umutoza yose ni ayo muri Portugal, ane niyo yatoje nk’umutoza mukuru, abiri yari umwungiriza. 1998 kugeza 1999 yatoje ikipe ya Esoril, 1999 kugeza 2000 yatoje ikipe ya Vitória Setúbal, muri 2002 kugeza 2003 yari umutoza wungirije mu ikipe ya Marítimo, 2003 kugeza 2006 nabwo yari umwungiriza mu ikipe ya Braga, 2014 yaje guhabwa ikipe ya Cape Verde naho ntiyaharambye. Muri iyi myaka yose yatoje nta gikombe na kimwe kigaragara yaba yaratwaye cyangwa indi ntsinzi ikomeye yagezeho nk’umutoza.

2. Raoul Savoy

Raoul Savoy umunya Switzerland wavutse tariki ya 18 Gicurasi 1973, avuga neza kandi akumva Icyongereza, Igifaransa, Igitaliyani, Ikinyesipanyoro n’Ikidage. Uyu mugabo ngo abasha kumva ururimi rw’Icyarabu. Ni umwe muri batatu basigaye mu irushanwa bahatanira gutoza Amavubi.

Ku ibijyanye n’ubutoza, uyu mugabo nta mateka ahambaye afite. Uretse kuba igihe kinini cye cy’ubutoza yarakimaze muri Afurika.

Raoul yatangiye akazi k’ubutoza muri 2002 atoza ikipe ya Tonnerre Yaoundéin yo muri Cameroon, yayitoje kuva muri 2002 kugeza 2003, muri 2002 yaje guhesha iyi kipe umwanya wa 2 mu igikombe cya CAF Cup ubu ari cyo ’CAF Confederation Cup’.

Kuva muri 2003 kugeza 2005 yatoje COD Meknes yo muri Maroc, 2005 kugeza mu ntangiriro za 2006 yatoje ikipe ya SCC Mohammédia nayo yo muri Maroc, muri 2006 yahise yerekeza muri IR Tanger nayo yo muri Maroc ahantu atatinze kuko muri uwo mwaka yahise abona akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Ethiopia.

2006 kugeza 2007 yatoje ikipe y’igihugu ya Ethiopia, 2007 kugeza 2008 yatoje ikipe y’iguhugu ya Swaziland. Nyuma y’iki gihe yahise asubira muri Maroc gutoza ikipe ya MC Oujda aho yayitoje imyaka 2 kuva muri 2009 kugeza 2011.

Kuva muri 2011 kugeza 2012 yahise yerekeza ku umugabane b’u Burayi muri Switzerland mu ikipe ya Neuchâtel Xamax na FC Sion kuva 2013–2014.

2014 kugeza 2015 yatoje ikipe y’igihugu ya Centre Afrique. Muri 2015 yahawe akazi ko gutoza ikipe y’igihugu ya Gambia, aka kazi yaje kukavaho mu impera za 2015.

Antoine Hey

Antoine Hey, ni umudage wavutse tariki 19 Nzeri 1970 afite uburebure bwa metero 1 santimetero 80(1.80m), nawe ni umwe muri batatu bifuza gutoza Amavubi.

Ni umugabo udafite amateka menshi mu bijyanye n’ubutoza, dore ko amaze imyaka irindwi n’amezi atatu nta kipe afite atoza, ibitabo byerekana ko aheruka gutoza mu Ugushyingo muri 2009 ubwo yatozaga ikipe y’igihugu ya Kenya.

Yatangiye gutoza muri 2002 ahereye mu Ubudage iwabo mu ikipe ya VfR Neumünster guhera muri 2002 kugeza 2004, 2004 kugeza 2006 yatoje ikipe y’igihugu ya Lesotho naho 2006 kugeza 2007 atoza ikipe y’igihugu ya Gambia.

Umwaka 2007 yatoje ikope ya US Monastir yo muri Tunisia. 2008 kugeza 2009 yatoje ikipe y’igihugu ya Liberia, naho guhera muri Gashyantare kugeza mu Ugushyingo 2009 yari umutoza w’ikipe y’igihgu cya Kenya.

Kuva mu Ugushyingo 2009 kugeza ubu bigaragara ko uyu mutoza nta kipe n’imwe yari afite atoza yari umushomeri.

Ngiyo incamake y’abatoza batatu batoranyijwe kuzakora ikizamini cya nyuma kuri uyu wa mbere tariki ya 27 Gashyantare 2017, hashakwamo umutoza uzahabwa ikipe y’igihugu Amavubi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa