Kigali

Ibihano by’amafaranga Zidane ahanisha abakinnyi be bakoze amakosa byamenyekanye

Imikino   Yanditswe na: Dusingizimana Remy 6 October 2019 Yasuwe: 2751

Umutoza wa Real Madrid,Zinedine Zidane,umaze amezi make agarutse mu ikipe ya Real Madrid,yashyizeho amande akomeye azajya ahanisha abakinnyi harimo ayo kudafunga telefoni,gukererwa imyitozo,gusiba,kugabanya ibiro cyangwa kubyongera n’andi makosa.

Zidane utarabasha kubaka Madrid yari ikomeye mbere y’uko ayivamo asezeye,yahisemo gushyiraho ibihano biremereye kugira ngo abakinnyi be barimo Hazard,Sergio Ramos n’abandi babashe kujya ku murongo.

Zidane yabwiye abakinnyi ko gukererwa imyitozo iminota 5, bihanishwa amande y’amayero 250,gukererwa iminota 15 n’amayero 500.Gusiba imyitozo ku bushake bihanishwa amayero ibihumbi 3000.

Gukoresha telefoni bitemewe bihanishwa amande y’amayero 250,hanyuma gusibiramo icyaha ugakoresha telefoni bitemewe,umukinnyi ahanishwa amayero arenga 500.Kugabanya ibiro bihanishwa amayero 250 mu gihe kubyongera bihanishwa amayero 1000.Kwibagirwa kubwira ikipe ko ugiye gusohoka mu mujyi wa Madrid mu karukuho bihanishwa amayero 1000.

Irindi tegeko rivuga ko umukinnyi wese utashyizwe mu bagomba gukina umukino,agomba kuba ari mu rwambariro mbere y’umukino hamwe n’abandi bakinnyi ndetse agomba kureba umukino akava muri stade nyuma y’iminota 10 urangiye.

Ku mukino wa Club Brugge Gareth Bale, yakererewe kugera ku mukino iminota 4 bituma banyamakuru benshi bavuga ko aya mande azayatanga ariko Zidane yabimye amakuru.

Author : Dusingizimana Remy

Ibitecyerezo

  • Log in

    Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa


Inzindi nkuru

Ku rutonde rw’abakinnyi 10 ba mbere beza b’ikinyejana cya 21,Lionel Messi...

Umunya-Argentine Lionel Andres Messi ukinira FC Barcelona yo mu gihugu cya...
21 October 2019 Yasuwe: 338 0

Abakinnyi 30 bazavamo uwegukana Ballon d’Or bamaze kumenyekana

Muri uyu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki ya 21 Ukwakira...
21 October 2019 Yasuwe: 826 0

Umugabo wagenderaga mu mutaka yaparitse mu kibuga rwagati ahagarika umukino...

Umugabo utavuzwe amazina yakoze amahano amanukira mu mutaka [parachute]...
21 October 2019 Yasuwe: 2647 0

Musanze FC yahaye umutoza wayo umukoro ukomeye kugira ngo atabare akazi ke...

Umutoza wa Musanze FC Amars Niyongabo yabwiwe ko natabona amanota 7 mu...
21 October 2019 Yasuwe: 955 0

Rayon Sports yahanitse ibiciro byo kwinjira ku mukino izakiramo Bugesera...

Ikipe ya Rayon Sports yamaze gushyira ahagaragara ibiciro byo kwinjira ku...
21 October 2019 Yasuwe: 2250 0

Sugira Ernest yatangaje impamvu yitwara neza mu ikipe y’igihugu kurusha muri...

Rutahizamu Sugira Ernest ukomeje kwigarurira imitima y’abakunzi ba ruhago...
21 October 2019 Yasuwe: 2181 0