skol
fortebet

Ibihano Ronaldo yahawe byamaze kumenyekana

Yanditswe: Monday 14, Aug 2017

Sponsored Ad

Umukinnyi Cristiano Ronaldo amaze guhagarikwa imikino 5 kubera gusunika umusifuzi Ricardo De Burgos Bengoetxea wayoboye umukino ikipe ya Real Madrid yaraye itsinzemo FC Barcelona ibitego 3-1 aho bari mu mukino ubanza wa super cup igikombe gihuza ikipe yatwaye La Liga n’ikipe yatwaye igikombe cy’umwami.
Uyu musore winjiye mu kibuga asimbuye Karim Benzema yagerageje gufasha Real Madrid cyane kuko mu bitego 3 byatsinzwe yatsinzemo igitego kimwe cyari icya kabiri cy’umukino gusa yaje kwitwara (...)

Sponsored Ad

Umukinnyi Cristiano Ronaldo amaze guhagarikwa imikino 5 kubera gusunika umusifuzi Ricardo De Burgos Bengoetxea wayoboye umukino ikipe ya Real Madrid yaraye itsinzemo FC Barcelona ibitego 3-1 aho bari mu mukino ubanza wa super cup igikombe gihuza ikipe yatwaye La Liga n’ikipe yatwaye igikombe cy’umwami.


Uyu musore winjiye mu kibuga asimbuye Karim Benzema yagerageje gufasha Real Madrid cyane kuko mu bitego 3 byatsinzwe yatsinzemo igitego kimwe cyari icya kabiri cy’umukino gusa yaje kwitwara nabi ubwo yasunikaga uyu musifuzi nyuma yo kumuha ikarita ya kabiri y’umuhondo yaje kubyara iy’umutuku.

Ronaldo yabonye ikarita ya mbere y’umuhondo ubwo yatsindaga igitego agakuramo umupira we mu gihe iya kabiri yo itavuzweho rumwe yayihawe nyuma yo kwinjira mu rubuga rw’amahina ahanganye na myugariro Samuel Umtiti wa Barcelona hanyuma aza kugwa hasi nibwo umusifuzi yamuhaye ikarita ya 2y’umuhondo amushinja kwigusha maze uyu nawe ahita amusunika none dore aho bimugejeje.

Mu nkuru twabagejejeho mu kanya ni uko yagombaga guhanwa hagati y’imikino 3 kugeza kuri 12 none birangiye akanama gashinzwe imyitwarire gahisemo kumuhana imikino itanu izahera ku mukino wo kwishyura muri iki gikombe uzaba ku wa gatatu taliki ya 16 Kanama 2017 bazakira FC Barcelone.

Umukino ukimara kurangira umusifuzi wa kane yatanze raporo y’uko uyu musore yasunitse umusifuzi Ricardo De Burgos Bengoetxea wayoboye uyu mukino none birangiye bimukozeho.

Imikino itanu azasiba uretse uwa FC Barcelone wo kuri uyu wa Gatatu muri Super Cup, hari indi 4 yo muri La Liga uwo bazasura Deportivo La Coruna tariki ya 20 uku kwezi, uwo bazakina na Valencia tariki ya 27, uwa Levante tariki ya 9 Nzeri n’uwo bazajya kwa Real Sociedad tariki ya 17 Nzeli 2017 bivuze ko azongera gukina umukino wa shampiyona ku itariki ya 20 Nzeli Real yahuye na Real Betis.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa