skol
fortebet

Ibikorwa bya Sinzi warokoye benshi muri Jenoside akoresheje karate biri gusuzumwa ngo abe yashyirwa mu ntwari[AMAFOTO]

Yanditswe: Monday 09, Apr 2018

Sponsored Ad

skol

Sinzi Tharcisse, umunyarwanda w’umuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, kugeza ubu benshi bamuzi nk’intwari yakoresheje ubuhanga afite muri uyu mukino akabasha kurokora imbaga y’abatutsi bahigwaga muri Jenoside yo mu 1994. Kugeza ubu, ibikorwa bye bigeze kure bisuzumwa ngo abe yashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda. Itsinda ry’abashakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’intwari z’igihugu n’imidali y’ishimwe, rigeze kure mu gukusanya ibikorwa n’ibigwi bya Sinzi Tharcisse by’umwihariko ku butwari yagize (...)

Sponsored Ad

Sinzi Tharcisse, umunyarwanda w’umuhanga mu mukino njyarugamba wa Karate, kugeza ubu benshi bamuzi nk’intwari yakoresheje ubuhanga afite muri uyu mukino akabasha kurokora imbaga y’abatutsi bahigwaga muri Jenoside yo mu 1994. Kugeza ubu, ibikorwa bye bigeze kure bisuzumwa ngo abe yashyirwa mu Ntwari z’u Rwanda.

Itsinda ry’abashakashatsi mu kigo cy’igihugu gishinzwe iby’intwari z’igihugu n’imidali y’ishimwe, rigeze kure mu gukusanya ibikorwa n’ibigwi bya Sinzi Tharcisse by’umwihariko ku butwari yagize akarokora abantu muri Jenoside yakorewe abatutsi akoresheje ubuhanga yari afite muri Karate.

Abantu bagera ku 118, ni bo kugeza ubu bazwi ko barokotse Jenoside yakorewe abatutsi babifashijwemo na Sinzi Tharcisse wifashishije ubuhanga n’imbaraga yari afite mu mukino wa Karate, agahangana n’abicanyi agamije kurokora benshi ariko abagera ku 118 bakaba ari bo babashije kurokoka. Ni ibintu yakoranye ubutwari no kwitanga cyane, kuburyo benshi ubu bamufata nk’intwari yitanze itizigamye.

Aganira n’itangazamakuru, Sinzi Tharcisse asobanura byinshi kuri we no ku bijyanye n’uko yiyumva iyo yibutse ko hari abantu barokotse kubera kwitanga kwe. Gusa kuri we, ngo ntabifata nk’ibintu bidasanzwe kuko mu buzima akunda abantu kandi akanga akarengane kuburyo n’ubu atabona umuntu urengana ngo atuze.

Agira ati:"Numva ko ari ibisanzwe kuko ubundi nkunda abantu, nkaba mporana ishyaka muri njyewe, n’ubu ntabwo nabona umuntu wakwangirika ndeba ngo mbyemere. Uko niyumva… mpora ndi umwe, wenda ni ukubera ibyo umuntu aba yarakuriyemo nk’ibyo by’iyo mikino umuntu aba akora, umuntu aba afite icyo bita ‘maitrise de soi’ (kwikomeza) nk’uko nta bwoba ngira… "

Sinzi Tharcisse yavutse mu mwaka w’1963, avukira mu cyahoze ari Komine Rusatira muri Butare, ubu ni mu karere ka Huye ko mu Ntara y’Amajyepfo. Sinzi yakunze umukino wa Karate akiri muto, kuko ku myaka 16 y’amavuko, mu mwaka w’1979 ari bwo yatangiye gukina uyu mukino, maze mu 1984 abona umukandara w’umukara usumba iyindi muri uyu mukino hamwe na ‘Dan’ ye ya mbere.

Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, yabaye Sinzi Tharcisse afite ‘Dan’ ebyiri ariko yakomeje gukina uyu mukino, ubu afite Dan esheshatu. Nta munyarwanda n’umwe wabonye umukandara w’umukara muri Karate nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, utaranyuze imbere ya Sinzi Tharcisse; kimwe mu bituma benshi bakunda kumwita izina rya “Maitre Sinzi”, bishatse kuvuga “Mwarimu Sinzi”.

Muri Mata 1994 ubwo mu Rwanda habaga Jenoside yakorewe abatutsi, Sinzi Tharcisse yari umukozi muri Kaminuza y’u Rwanda i Butare, Kaminuza yakozemo imyaka 26 kugeza muri Kanama 2014 aho yari umuyobozi ushinzwe iby’ubwubatsi muri iyi Kaminuza, nyuma akaza gutangira kwikorera ku giti cye.

Icyo gihe Jenoside itangira, Sinzi Tharcisse yari i Butare mu mujyi, ariko abonye ko ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera, ahungira iwabo mu cyahoze ari Komine Rusatira. Tariki 12 Mata 1994, Sinzi yahuye n’ibihumbi by’abahigwaga bari barimo guhunga, aho hari hafi y’umugezi wa Mwogo watandukanyaga Komine Rusatira na Komine Kinyamanyakara yo mu cyahoze ari Gikongoro.

Tariki 13 Mata 1994, Sinzi Tharcisse yakoranyije abantu bari kumwe, ababwira ko bagomba kwihagararaho bakirwanaho, bagahangana n’abari bagize agatsiko k’Interahamwe, n’ubwo bitari byoroshye kuko ntakindi bari bafite barwanishaga uretse gukoresha amabuye no kurwanisha amaboko yabo gusa.

Tariki 21 Mata 1994, bavuye kuri Mwogo bahungira ku gasozi kitwa Songa, aho babonaga byaborohera kwirwanaho. Aha naho Interahamwe zarahabasanze, maze bagerageza kwirwanaho bakoresheje ikintu cyose babashaga kubona, harimo no kubatera amabuye. Aha Sinzi Tharcisse yabatozaga uko bakwirwanaho bakoresheje udutwaro gakondo n’amabuye, bagashira amanga bagahangana n’umwanzi.

Kwihagararaho kwabo ubwo bari ku musozi wa Songa, byatumye Radio RTLM yakwirakwizaga amacakubiri inakangurira abahutu kwica abatutsi, ivuga ko Inkotanyi zamaze kwigarurira aka gace, dore ko kari gateraniyeho abantu bagera ku 3,480 bageragezaga kwirwanaho. Abazaga baje kurwanya Sinzi n’imbaga bari kumwe, ngo bavugaga ko bifuza umutima w’uyu mugabo.

Ibi byatumye ibintu birushaho kubakomerana maze tariki 27 Mata 1994, kajugujugu ya gisirikare itambagira ku musozi wa Songa aho bigaga neza iby’abantu bari bihagazeho kuri uwo musozi, maze nyuma y’amasaha macye i Kigali haturuka izindi mbaraga za gisirikare zari zije kumisha amasasu muri aba bantu bari bari ku musozi wa Songa.

Muri iryo joro, Sinzi yabonye ko ibintu byamaze gufata indi ntera kandi ko bahanganye n’imbaraga zikomeye, abagira inama ko bahungira i Burundi. Icyo gihe ariko inama yo guhungira i Burundi hari benshi batayemeye, ibi bikaba ari kimwe mu byamubabaje kuko asanga iyo babyemera hari kurokoka abantu benshi kurushaho.

Tariki 28 Mata 1994, ahagana ku isaha ya saa kumi z’umugoroba, Sinzi avuga ko aribwo igitero kidasanzwe cyakoresheje ibitwaro biremereye cyagabwe kuri abo bantu bari kumwe, abantu benshi cyane bahasiga ubuzima. Muri uwo mugoroba nibwo ababashije kurokoka bagiye bagana ku ruzi rw’Akanyaru, barambuka bagera mu gihugu cy’u Burundi.

Kuri uriya musozi wa Songa, niho Sinzi Tharicisse yaburanye n’umugore we n’umwana we, iby’urupfu rwabo akaba atarabashije no kubimenya. Uyu mugabo yari amaze imyaka ibiri gusa ashakanye n’uwo mugore we, ariko amahano ya Jenoside amutwarana n’umwana muto bari barabyaranye.

Sinzi yabashije kwambukana abantu bagera ku 118 bagera mu gihugu cy’u Burundi, mu gihe abandi bose bishwe muri urwo rugamba rutoroshye rwo kwirwanaho no kugerageza guhunga ngo bakize ubuzima bwabo. Sinzi Tharcisse ababazwa n’uburyo aba bantu bari kumwe nawe ku musozi wa Songa, banze kumwumvira ngo bahunge mu ijoro rya tariki 27 Mata 1994, mbere gato y’uko igitero simusiga kibarimbura.

Iyo uganira na Sinzi, wumva akenshi aba yisekera. Umubaza iby’umukino wa Karate, akakubwira ko uyu mukino wamaze kuba ubuzima bwe. Umukobwa we w’imfura, yakurikije se gukunda uyu mukino wa Karate, kandi na we ari mu bamaze kugera kure dore ko ku myaka 17 y’amavuko yari amaze kubona umukandara w’umukara , ubu afite imyaka 19 akaba afite Dan ebyiri.

Uyu mugabo agaragaza ko umukino wa Karate utanga amahoro kandi ukaba utanga umutuzo, kuburyo buri wese washaka kuwukina n’iyo yaba ashaje cyangwa afite ubumuga, byamufasha cyane kandi bikamukiza. Ntiyemeranya na gato n’abumva ko abakarateka bagira amahane, ahubwo avuga ko uwitwara uko atari umukarateka nyawe.

Uyu mukobwa we amaze gutera imbere mu mukino wa karake, yabonye umukandara wa nyuma muri uyu mukino ku myaka 17 gusa, ubu afite Dan 2.

Sinzi ati: "Karate mbere ya byose ni ubuzima kuri njye, niyo ntwaro yanjye mu buzima. Nkunda kuvuga ko uyikora, hanyuma nayo ikazagukora. Utangira uyikina, ukayikora, wamara kuyikora nayo ikagukora (ikaguhindura)… Umukarateka wabona w’umunyamahane ntabwo aba ari umukarateka, ahubwo itanga amahoro igatanga umutuzo. Uko babitekereza bitandukanye n’ibyo babona mu mafilime.

Nkanjye ubu uyikora nk’umwuga, ni byiza! Uwo ari we wese ashobora kuyikora, nta n’imyaka igira. Ubundi niyo siporo n’iyo waba ushaje n’ubumuga waba ufite ubwo ari bwo bwose, ahubwo irakuvura. Wenda nk’ubu turebye ibihe turimo, nk’ababishobora, nka bariya tuvuga ngo barahahamuka, agiye kuyikora atagamije kuzihorera, yakira"

Ku myaka ye 55 y’amavuko, ubu Sinzi Tharcisse aracyakomeje gukina uyu mukino, ubu we n’umukobwa we bakinira ikipe ya KIBERINKA i Kibagabaga.

Sinzi Tharcisse asaba abandi bakarateka bose bo mu Rwanda ko bagira ubwitonzi no guhora batuje muri bo kandi bakaba intangarugero mu bandi.

Ibikorwa bya Sinzi Tharcisse mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, byatumye ashyirwa ku rutonde rw’abantu ikigo cy’igihugu gishinzwe Intwari z’igihugu n’imidari y’ishimwe, cyatangiye kwigaho ngo barebe niba badakwiye gushyirwa ku rutonde rw’Intwari z’igihugu zagenewe tariki ya 1 Gashyantare buri mwaka nk’umunsi wazihariwe.

Umwe mu bakozi b’iki kigo, yatangarije ikinyamakuru Ukwezi.com ko ubu abashakashatsi bamaze gukusanya ibyangombwa byashingirwaho ashyirwa mu Ntwari z’igihugu, gusa ni ibintu bifata igihe kirekire bisuzumwa n’ubushishozi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa