skol
fortebet

Ibintu ni Simple uri muri forme urakina, uri meforme urasigara hanze ntago ari imikino - Masudi Djuma

Yanditswe: Monday 20, Feb 2017

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko bitewe n’abakinnyi afite urwego bariho bimugora gutoranya abakinnyi 18 yifashisha ku mukino, ariko ngo na none ku rundi ruhande biroroshye kuko we akinisha umukinnyi umeze neza ntabyo kugendera ku izina.
Ni nyuma y’umukino yaraye asezereyemo ikipe ya Wau Salam mu mikino nyafurika ku igiteranyo cy’ibitego 6-0.
Uyu mugabo yatangarije itangazamakuru ko gutoranya abakinnyi 18 bimugora, ariko ko na none bigomba kumworohera kuko hagomba gukina umeze neza ntabyo (...)

Sponsored Ad

Umutoza wa Rayon Sports yavuze ko bitewe n’abakinnyi afite urwego bariho bimugora gutoranya abakinnyi 18 yifashisha ku mukino, ariko ngo na none ku rundi ruhande biroroshye kuko we akinisha umukinnyi umeze neza ntabyo kugendera ku izina.

Ni nyuma y’umukino yaraye asezereyemo ikipe ya Wau Salam mu mikino nyafurika ku igiteranyo cy’ibitego 6-0.

Uyu mugabo yatangarije itangazamakuru ko gutoranya abakinnyi 18 bimugora, ariko ko na none bigomba kumworohera kuko hagomba gukina umeze neza ntabyo kugendera ku izina.

Yagize ati"mfite abakinnyi benshi kandi bameze neza, ndakubwiza ukuri gutoranya 18 birangora, ariko na none ibintu ni Simple uri muri forme urakina, uri meforme urasigara hanze ntago ari imikino. Niba baguhaye umwanya wo gukina ukagenda hariya ukikorera ibindi ubwo utanze umwanya ku bandi. Ntago Rayon Sports ikeneye umukinnyi w’izina ikeneye umukinnyi werekana ibikorwa.

Masudi kandi yakomoje kuri rutahizamu w’umunya Mali Moussa Camara urimo guhusha husha ibitego cyane muri iyi minsi, yavuze ko nawe yabonye undi bahanganiye umwanya ngo uzagaragaza ko ashoboye niwe uzagikandagiramo kuko nta mukinnyi kamara muri Rayon Sports.

Yagize ati" ntago ari Camara ngenderaho, twabonye uwundi niba Camara atari en forme ibintu biroroshye cyane, wowe urarata imipira igera muri 5 undi akaza akayitsinda, urumva wakinisha uwutsinda.

Rayon Sports izahura mu icyiciro gikurikiyeho cy’imikino ya CAF Confederation Cup n’ikipe ya Onze Createur yo muri Mali, igihe yaba ibashije gusezerera iyi kipe hazabaho tombora n’amakipe yasezerewe muri CAF Champions League, igihe yaba ibashije kurenga iki cyiciro izahita ijya mu mikino y’amatsinda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa