skol
fortebet

Ibinyamakuru byavumbuye umukinnyi uzegukana Ballon d’or mbere y’uko atangazwa

Yanditswe: Sunday 02, Dec 2018

Sponsored Ad

Abatora umukinnyi uzegukana Ballon d’Or barangaye amajwi y’uko abakinnyi bakurikirana mu guhatanira iki gihembo ajya hanze aho yagaragaje ko umunya Croatia Luka Modric ariwe watowe na benshi akurikirwa na Cristiano Ronaldo gusa Messi ntiyigeze aza mu bakinnyi 4.

Sponsored Ad

Kuri uyu wa Mbere taliki ya 03 Ukuboza 2018 nibwo hagomba gutangazwa uwegukanye Ballon d’or y’uyu mwaka,ariko ikinyamakuru Sky Italia cyaguye ku majwi y’uko abakinnyi bakurikirana aho cyemeje ko Luka Modric wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza I Burayi na FIFA The Best ariwe weguaknye na Ballon d’Or 2018.

Umunya Croatia Luka Modric yongeye kwigaranzura Cristiano Ronaldo wamukurikiye muri ibi bihembo 2 bibanza mu gihe Antoine Griezmann yaje ku mwanya wa 3 mu matora.

Modric yitezweho guhagarika ubwami bwa Cristiano Ronaldo na Messi bari bamaze imyaka 10 barigaruriye Ballon d’Or,gusa kuri iyi nshuro Messi ntabwo yagaragaye muri 3 nk’ibisanzwe.

Sky Italia yahishuye ko Cristiano Ronaldo na Antoine Griezmannbatazitabira ibirori byo gutanga Ballon d’Or bizabera mu mujyi wa Paris kubera umujinya bafite kuko batsinzwe.

Kylian Mbappe ukinira Paris Saint-Germain niwe uzegukana igihembo cy’umukinnyi uhiga abandi mu batarengeje imyaka 21 kizwi nka Kopa Trophy mu gihe Marta ariwe bivugwa ko azegukana igihembo cy’umugore witwaye neza.



Sky Italia yavuze ko Modric yigaranzuye Ronaldo na Griezmann ku gihembo cya Ballon d’Or

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa