skol
fortebet

IBIRARANE: Police irakira Amagaju, umukino wa APR FC na Gicumbi wongera gusubikwa

Yanditswe: Tuesday 28, Feb 2017

Sponsored Ad

Byari byitezwe ko uyu munsi kuwa tariki ya 28 Gashyantare 2017 hari bube hakinwa imikino 2 y’ibirararane, APR FC yakiriye Gicumbi, mu igihe Police nayo iba yakiriye Amagaju. Gusa uwa APR na Gicumbi wongeye gusubikwa.
Umukino wa APR FC na Gicumbi, wari gukinwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, ariko yaba APR FC ndetse na Gicumbi ntizari zizi ko ziri bukine kuri uyu wa kabiri dore ko yombi ku munsi w’ejo kuwa mbere batangazaga ko bazi ko umukino uri kuwa gatatu, gusa ubuyobozi (...)

Sponsored Ad

Byari byitezwe ko uyu munsi kuwa tariki ya 28 Gashyantare 2017 hari bube hakinwa imikino 2 y’ibirararane, APR FC yakiriye Gicumbi, mu igihe Police nayo iba yakiriye Amagaju. Gusa uwa APR na Gicumbi wongeye gusubikwa.

Umukino wa APR FC na Gicumbi, wari gukinwa kuri uyu wa kabiri tariki ya 28 Gashyantare 2017, ariko yaba APR FC ndetse na Gicumbi ntizari zizi ko ziri bukine kuri uyu wa kabiri dore ko yombi ku munsi w’ejo kuwa mbere batangazaga ko bazi ko umukino uri kuwa gatatu, gusa ubuyobozi bwa FERWAFA bugatangazaga ko uyu mukino ugomba gukinwa kuwa kabiri. Bitunguranye mu igitondo cyo kuri uyu wa kabiri nyuma y’uko FERWAFA igiranye ibiganiro n’ubuyobozi bwa Gicumbi FC na APR FC birangiye umukino ushyizwe ku umunsi w’ejo kuwa gatatu.

Ni umukino w’umunsi wa 17 wa shampiyona y’u Rwanda wakabaye warakinwe tariki ya 17 Gashyntare 2017.

Ku rundi ruhande umukino wa Police nawo w’ikirarane yagombaga gukina n’Amagaju FC wo ntiwasubitswe urakinwa, ni umukino uza kubera kuri Stade ya Kicukiro saa 15:30’.

Uyu uraba ari umukino w’umunsi wa 18 Police yakabaye yarakinnye tariki ya 24 Gashyantare 2017, ariko ntiwakinwa bitewe n’uko uyu munsi Police FC yarimo ikina na Rayon Sports umukino w’ikirarane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa