Umukinnyi Paul Pogba yasibye imyitozo kubera ibitotsi atungurwa no gukangurwa n’abayobozi b’ikipe ya Manchester United ubwo imyitozo yari irangiye.
Nyuma yo gutsinda ikipe ya Arsenal ibitego 3-1,uyu musore witwaye neza muri uyu mukino ntiyashoboye kwitabira imyitozo yo ku munsi wakurikiyeho kubera yananiwe gukanguka ndetse bamwe mu bayobozi ba Manchester United bafashe umwanya wo kujya kureba ikibazo yagize basanga uyu mufaransa wahenze iyi kipe kurusha abandi akiryamiye.
Nk’ uko amakuru (...)

Nk’ uko amakuru dukesha ikinyamakuru Dailymail abitangaza,uyu musore yafashwe na bamwe mu bayobozi ba Manchester United nyuma yo kumuhamagara kenshi telefoni ye ntayitabe niko gufata umwanzuro wo kumusura iwe.
Amakuru avuga ko bamwe mu bakinnyi bakuze muri iyi kipe barimo Zlatan Ibrahimovic na Micheal Carrick ntibishimiye imyitwarire y’abakinnyi bakiri bato ba Manchester United.
Dusingizimana Remy
Leave a Reply
Your email address will not be published. Required fields are marked *