skol
fortebet

Ibyishimo ni byose ku bakinnyi ba Rayon Sports bahembwe amezi abiri mu gihe kitageze ku cyumweru

Yanditswe: Wednesday 31, Jul 2019

Sponsored Ad

Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu byishimo bisaze nyuma y’aho ubuyobozi bwabo babuhembye umushahara w’ukwezi kwa Nyakanga 2019wiyongereye kuwa Kamena bahawe mu mpera z’icyumweru gishize.

Sponsored Ad

Aba bakinnyi bari mu myiteguro ya nyuma yo gucakirana na Al Hilal mu mukino ubanza w’ijonjora ry’ibanze wa Total CAF Champions League,bafite morale iri hejuru cyane kubera ko ubuyobozi ntacyo butari gukora ngo bamererwe neza.

Umuyobozi mushya wa Rayon Sports Munyakazi Sadate yatangarije ikinyamakuru Rwandamagazine.com dukesha iyi nkuru ko ibintu byose bari kubishyira ku murongo bahereye ku guhembera ku gihe abakinnyi, ubundi bagakora akazi ntakibazo na kimwe bafite.

Yagize ati “Nka Komite nshya twiyemeje ko abakinnyi bazajya bahemberwa igihe, ubundi bagakora akazi kabo, natwe tugakomeza kubaba hafi nk’ubuyobozi. Imyitozo iri gukorwa 2 ku munsi, abakinnyi bameze neza . Twamaze gukina umukino wa gishuti umwe , hari nundi wa AS Kigali tuzakina kuri uyu wa gatanu. Muri make byose biri ku murongo kandi turakomeza gushyira buri hamwe imbaraga twitegura Al Hilal. "

Munyakazi witabiriye imyitozo yo mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 31 Nyakanga 2019,yavuze ko igikenewe cyose kiri gukorwa neza kugira ngo hitegurwe umukino wa Al Hilal uzaba kuwa 11 Kanama uyu mwaka.

Rayon Sports ifitanye umukino wa gicuti na AS Kigali kuri uyu wa Gatanu tariki 2 Kanama 2019 saa kumi n’ebyiri z’umugoroba,cyane ko zombi zizahagaraira u Rwanda mu marushanwa nyafurika.




Munyakazi ati "igishoboka cyose turagikora ariko Al Hilal ivemo"

Amafoto:Rwanda Magazine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Who are you?

Amategeko n'amabwiriza birkurikizwa